Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Museveni yatsindiye manda ya 6 atsinze Bobi Wine

Saturday 16 January 2021
    Yasomwe na

Komisiyo y’Amatora muri Uganda, yemeje ko Yoweli Kaguta Museveni ariwe watowe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 58,64% mu gihe uwo bari bahanganye Bobi Wine yagize 34,83%.

Museveni agiye kuyobora manda ye gatandatu, izatuma yuzuza imyaka 40 ku butegetsi.

Yoweli Kaguta Museveni agiye kuyobora mand ya gatandatu ayobora Uganda, kuko yagiye ku butegetsi mu 1986 igihe Bobi wine yari afite imyaka 3 y’amavuko.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa cumi ari nabwo bwa nyuma, muri iki gihugu ubu umutekano wakajijwe, igisirikare kiri hose mu mugi wa Kampala, indege ziri mu kirere n’ibimodoka by’ibiaru bigendagenda mu makaritsiye. Ba mudausha nabo bari hejuru ku nyubako ndende zo mu migi nka Kampala, bareba niba hari abahirahira guteza imvururu ngo babatatanye.

Aya matora ya perezida yabereye umunsi umwe kandi n’ay’abadepite aho bari gutora abagera kuri 500 bazasimbura abari basanzwe mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Aya matora kandi azakomereza ku y’abayobozi mu nzego z’ibanze nayo azageza muri Gashyantare 2021.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru