Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

NYAGATARE: Abaturage bemeza ko imbangukira gutabara ntizigikora muri weekend

Thursday 5 February 2026
    Yasomwe na

Ni abaturage bagana service zo kwa muganga mu bitaro bya Nyagatare bavuga ko guhabwa imbangukira gutabara zibageza kwa muganga mu gihe barembye bibasaba rimwe na rimwe kwitegera.


Imbangukira gutabara izanye umubyeyi uje kubyara

MUKAMUGISHA Marie Solnge yagize ati ‘’Twari twararwaye ngo mugitondo ntabwo ambilance ziboneka nkibaza rero aho izo ambilance zitaboneka ku cyumweru muri weekend ni iza bwoko ki? turazikenera bakatubwira…. Cyane muri weekend cyane dukunda kuzikenera bakatubwira ngo nta ambilance zihaba.’’


MUKAMUGISHA Marie Solange waherekeje umubyeyi aje kubyarira ku bitaro bya Nyagatare.

Abakenera izi service bavuga ko byaba byiza hongewemo amavugurura bakajya birinda kubura kwa hato na hato kw’izi modoka.
MUKAMUGISHA yakomeje agira ati ‘’ turasaba ababishinzwe ko bakongera ambulance kandi bakadusabira ubutabazi mu gihe babona umuntu ari kwa muganga transfer kandi iyo wahawe transfe akenshi ntabwo uhabwa ubufasha vuba nk’uko wazanwa n’ambulance bajye badufasha umuntu urembye bajye bamuzana na ambulance’’.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare DR. NDAYAMBAJE Eddy avuga ko hari imbangukira gutabara zihari zashizwe ku rwego rw’ibigondera buzima ngo hakemurwe icyo kibazo.
‘’N’ubu ngubu turimo kureba ahandi naho twaha ambulance kugira ngo abarwayi bajye bagera hano kare numva ko mu bijyanye n’ambulance hari aho tumaze kuva hari naho tugeze kuko hafi ibigo cumin a bibiri dufite ibigo byose umunani bifite izo ambulance ubwo ubu ntabwo kugira ngo abarwayi batagitegeraza imodoka iva hano iyja kuzana abarwayi mu bigondera buzima, vuba aha hari ikindi kigonderabuzima turimo gutekereza kugira ngo vuba aha abaturage bajye bivuza’’.


Dr. NDAYAMBAJE Eddy umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare

Mu nama y’umushinirano umwaka ushize hanzuwe ko hongerwa umubare w’amavuriro aho hazongerwa umubare w’abakora muri urwo rwego hamwe n’ibikorwa remezo n’ibikoresho mu rwego rwo kunoza service zitangwa muri iki gisata cy’ingenzi mu buzima bw’abanyarwanda.

Fisto HAKIZIMANA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru