Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu:Abarimu bamaze imyaka 20 barambuwe ibirarane bakoreye

Tuesday 29 July 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu barezi bo mu karere ka Nyabihu bararira ayo kwarika bitewe nuko bimwe ibirarane bakoreye kuva muri 2005, kuri ubu baratakambira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu kubishyuriza.



Abaganiriye na Mama Uwagasabo TV bavuze ko kuba hashyize iyi myaka yose batarishyurwa babifata nk’agasuzuguro no kutabaha agaciro nk’abantu batanze uburezi ku bana b’u Rwanda, kuri ubu bari mu kiruhuko cy’izabukuru(Pansiyo)



Kagiraneza Charles twamusanze iwe mu rugo mu murenge wa Mukamira aho arwariye uburwayi bwa Diyabete n’umuvuduko w’amaraso.



Yagize ati”kuva muri 2005 twari abarezi twigisha abana, ariko baturimo ibirarare twakoreye mu myaka myinshi njye mfiteyo arenga ibihumbi 600, twagiye tubaza abayobozi ngo bazabikemura uje wese akatubeshya ubu twarumiwe.”



Charles yakomeje agira ati”byageze naho urwego rw’umuvunyi rwandikira akarere ka Nyabihu ngo katwishyure ariko baduteye umugongo ubu nakabaye narivuje bampereza amafaranga yanjye dukwiye gutabarwa tuvuganire abayobozi bakuru badukemurire ikibazo”



Undi murezi yagize ati”meya ikibazo cyacu arakizi ahora atubeshya ngo azabikora, ariko twarategereje turaheba niba ari ukutaduha agaciro byaratuyobeye none se iyi myaka yose ntacyo baraduha murumva hatarimo akarengane, hari n’igihe uhaguruka ngo ugiye kubaza bakagutera utwatsi cyangwa bahakwicaza ngo barabikemura, Minisitiri mushya turamusaba ko abahwitura bakatwishyura.”



Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo ndetse ngo ntiyarazi ko hari abakirekarama iki kibazo.



Uyu muyobozi yagize ati"murakoze ntabwo narinzi ko hari abari bakirekarama ibi birarane ubwo ngiye gukurikirana iki kibazo ariko hari n’abishyuwe ubwo tugiye gukorana n’izindi nzego tugikurikurane gikemuke.”



NDAYAMBAJE Jean Claude

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru