Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwizihirije ukwibohora I Kagitumba aho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye.

Ni mu muhango waranzwe n’ibyishimo byinshi kubawitabiriye cyane cyane abatuye mu duce twa Kanyonza, Rwentanga, Muvumba ndetse na Kagitumba biri mu Murenge wa Matimba ho mu karere ka Nyagatare.
Mu byishimo byinshi abatuye aka gace bagaragaza ko ari iby’agaciro kenshi cyane ku kuba iterambere bari kugeraho barikesha ingabo za RPA zitanze ngo iki gihugu kibohorwe.
Bamwe mu baganiriye natwe bagaragaza akanyamuneza urebeye inyuma bavuga ko uyu murenge wa Matimba, umaze gushyika kuri byinshi birimo ibikorwa remezo nk’imihanda, isoko, ivuriro ndetse n’amashuri.
Bagaruka kandi ku kuba Leta y’ u Rwanda yarabafashije guhindura ubuhinzi n’ubworozi umwuga ushobora gutunga uwukora. Aka gace ka Kagituma iyo ukagezemo uhasanga ibikorwa by’ubuhinzi buteye imbere aho ku buso bungana na hegitari imwe gusa umuhinzi ashobora gusarura toni icyenda nk’uko abahatuye babihamya.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, agaruka ku bijyanye no kwizihiza umunsi wo kwibohora avuga ko muri aka gace ka Kagitumba hamwe n’akarere ka Nyagatare muri rusange hafite amateka yihariye cyane.
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko abatuye aka gace ko hari amahirwe bakwiye kubyaza umusaruro cyane ashingiye ku buhinzi.
HAKIZIMANA Fisto
Andi mafoto yaranze igikorwa