Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ngarorero: Abagore bafite ubumuga barifuza ko abadepite bajya mu Nteko bashyiraho uburyo bwo kubarengera ku mutungo

Wednesday 29 August 2018
    Yasomwe na

Mu Nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite hateganywamo abadepite 80 muri bo harimo abagore 24 bangana na 30% by’abagize inteko.

Bamwe mu bagore bafite ubumuga basanga hakiri ikibazo cyo kubona uburenganzira ku mitungo, aho nk’umugore utabona asinya atazi ibyanditswe bigatuma habaho no kumubeshya.
Mu mvugo z’abiyamariza kujya mu nteko si kenshi bavuga ku bibazo by’abafite ubumuga, ibyo bigatere abafite ubuga impungenge.

Umwe mu bagore bo mu karere ka Ngororero utakunze ko amazina ye avugwa aganira n’ikinyamakuru mama urwagasabo avuga ko ku mitungo yabo nabo bashakanye usanga babafata nkaho ntaburenganzira bafite.

uyu twise Mukamana agira ati”nkanjye mfite ubumuga bwo kutabona kandi umugabo wanjye ashobora kugurisha nkumurima icyo gihe usanga afata igikumwe akansinyisha simenye niba amafaranga ambwiye ariyo cyangwa ambeshya nkasanaga ba depite tugiye gutora bakwiye kwiga ku buryo bwo kudufasha kugirango umutungo wacu tuwugireho uburenganzira”.

Mukamana akomeza avuga ko nubwo uwo bashakanye bizerana ariko hakwiye kubaho uburyo mu gihe bagurisha cyangwa bimuwe bahabwa ingurane bajya banahagarirwa n’ubuyobozi bwite bwa leta bikagengwa n’itegeko kugirango bizere umutekano n’uburenganzira ku mutungo wabo. kandi twasinye twembi, Bivuze ko dufite uburenganzira ku mutungo.

Mubagore bahatanira kujya mu nteko ku myanya 24 mu kiciro cy’abagore nta mugore ufite ubumuga urimo,umugore w’umukandida nu mwe uri mu kicyiro kihariye cy’abafite ubumuga.

N’ubwo abadepite 24% batorwa n’abagore ariko iyo bageze mu Nteko ntibahagararira abagore gusa baba babaye abadepite ba rubanda. Twibutse ko Intara y’Iburasirazuba bahatanira imyanya 6 mu gihe mu ntara y’iburengerazuba naho hagomba kuvayo 6,mu majyaruguru ni 4,amajyepfo naho 6,mujyi wa Kigali ho ni 4.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru