Abaturage bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge,bavuga ko banyuzwe n’ibyiciro bashyizwemo kubera uko bahanye amakuru binyuze mu masibo babarizwamo.
Aba baturage bemeza ko kwifashisha urwego rw’Isibo byatumye nta muturage ubasha guhisha amakuru y’imitungo ye kuko bose baba baziranye, ariyo mpamvu bavuga ko ibyiciro ni bitangazwa bazanyurwa nabyo kubera ko babigizemo uruhare.
Uyu ni Mukamurigo Devotha atuye mu Murenge wa Rurenge mu Kagari ka Musya mu Isibo y’Urugerero,yemeza ko bahuguwe bihagije binyuze mu masibo bituma gushyirwa mu byiciro bigenda neza.
Yagize ati “Ikijyanye no gutanga ibyiciro byabayeho kandi bigenda neza. Twebwe baraduhuguye bihagije binyuze mu masibo, aho abaturage bashatse guhisha imitungo ariko kuko umuntu muturanye yari akuzi bigatuma atabeshya bityo buri muntu bakagenda bamushyira mu kiciro bitewe n’uko tumuzi kandi nawe akemeza abyemera.”
Rurangirwa Theogene wo Kagari ka Akagarama abarizwa mu Isibo y’Icyerekezo nawe ashimangira uko gushyirwa mu byiciro by’ubudehe binyuze mu masibo byabafashije kuko bose bari baziranye.
Yagize ati “Mu masibo bamwe wasangaga bijujuta kubera ikiciro abaturanyi babo babo bamuhitiyemo kuko hari abashakaga kubeshya kubera inyungu zabo ariko tukabatahura ibi bizatuma twizera ko nta manyanga azababo kuko twatojwe kubyitondera bitandukanye n’ibyambere aho umuntu yatangaga amakuru ariko ibyiciro bikaza bihabanye n’amakuru yatanze.”
Gatsinzi Justin umuyobozi ushinzwe gahunda yo gufasha abatishoboye mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu nzego zibanze LODA ashima Umurengea wa Rurenge uko witwaye neza mu mirenge igize Akarere ka Ngoma.
Yagize ati “Ndashimira Umurenge wa Rurenge uko witwaye mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe kuko ariwo uza imbere mu Karere ka Ngoma kuko ugeze ku kigero cya 99% rero ni ibintu byo kwishimira kandi nk’uko mwabyumvise abaturage babivuga ngo bifashishije urwego rw’Isibo kugira ngo abaturage ubwabo bagire uruhare mu gushyira mugenzi wabo mu ikiciro kuko baba baziranye, kuva ku kazi akora ndetse n’ibyo atunze. Ibi bizatuma hataboho ubujurire bwinshi ibyiciro bishya nibishyirwa ahagaragara.”
Biteganyijwe ko ibyiciro bishya bizatangazwa mu Ingengo y’Imari y’Umwaka utaha wa 2021/2022.
Mu mibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu nzego zibanze LODA igaragaza ko mu ingo zigize Akarere ka Ngoma bihumbi 96584 bamaze gushyira mu byiciro no kumva n’amakuru anoze ku rwego rw’ingo ibihumbi 96412, aho mungo 170 arizo batarasoza mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma.

















