Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ngurwo uruhare rwa MIGEPROF mu gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda

Tuesday 27 July 2021
    Yasomwe na

Hari benshi bakibaza icyakorwa KARUNDURA cyatuma nibura ujya gutekereza gusambanya umwana abanza akitsa umutima, agatekereza ku buribwe buzava mu bwiyahuzi agiye gukora n’uburyo ntaho azazimirira ngo icyaha yakoze kibagirane kandi azahora agikurikiranyweho.

Uruhare runini abenshi baruteze kuri Minisiteri y’Uburinangire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF mu nshingano zayo.

Kuri iyo ngingo Minisitiri uyoboye iyi Minisiteri, Prof Bayisenge yagiranye ikiganiro n’Ikinyamakuru Igihe mu nkuru yacyo yatambutse ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021.

Yagaragaje uruhare rwa Minsiteri ayoboye mu gukemura burundu ikibazo cy’abangavu baterwa inda, avuga ko inzira ngari bizacamo ari ubukangurambaga.

Yagize ati "Twatangije ubukangurambaga buzamara umwaka burimo ibikorwa bitandukanye, harimo cyane cyane kumenya aho abana bahohotewe bari n’ibibazo byihariye bafite. Kuko dushobora kwicara tukavuga ngo abana bafashwe ku ngufu, batewe inda ni ibihumbi 19, ariko tutazi aho baherereye n’ibibazo bafite. Ni ngombwa rero ko tumenya imyirondoro yabo kugira ngo bafashwe."

Yakomeje avuga ko hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo Isange One Stop Center, kikaba ikigo gifasha abana bahohotewe guhabwa ubufasha bukomatanyije burimo ubw’ubuvuzi, ubutabera, isanamitima ndetse no gusubizwa mu buzima busanzwe.

akomeza agira ati "Ikindi ni uko buri mwaka ministeri itanga amafaranga agera kuri 200.000.000 Frw atangwa mu nzego z’ibanze, akoherezwa mu turere kugira ngo bafashe ba bana n’abandi bahohotewe ndetse n’ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa."

Prof Bayisenge yasobanuye kandi ko yizera ko ingamba Leta yafashe yo gushyira ku ka rubanda, ku mugaragaro abakoze ibyo byaha ndetse bagahamwa na byo byafasha mu kurandura intekerezo zo gusambanya abana.

Ati " Iki gikorwa rero turi gufatanya n’Ubushinjacyaha n’izindi nzego kugira ngo abasambanyije abana, bashyirwe hanze, amazina yabo ajye amanikwa ku biro by’ubuyobozi ku buryo abantu babamenya."

Hari abakobwa batewe inda bakiri munsi y’imyaka y’ubukure ariko bakomeza kubyihanganira no guca mu ngaruka z’uburibwe mu kurera abana bonyine na nyuma barengeje imyaka y’ikiciro cy’ufatwa nk’umwana mu mategeko ariko basigarana ingingimira ko wenda igihe gishize gihagije ngo icyaha bakorewe kibe kitagifite agaciro mu mategeko.

Kugeza ubu amategeko agena ko icyaha cyo gusambanya umwana gisazira imyaka 10 bityop mu gihe uwakorewe icyo cyaha abonye ibimenyetso afite uburenganzira bwo kwitabaza amategeko akarenganurwa bikabera n’abandi isomo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru