Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Nyabihu:Abavomaga amazi y’ibirohwa barishimira kwegerezwa amazi meza

Wednesday 28 January 2026
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyabihu barishimira umuyoboro w’amazi ugiye kubagezaho amazi meza.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo.rw bavuga ko bahuraga n’ingorane zijyanye n’indwara bitewe no gukora sha amazi mabi.

Nyirarukundo Assumpta yagize ati”Turishimira uyu muyoboro w’amazi leta yatwubakiye mubyukuri mbere twavomaga ibirohwa tukarwara ibicurane n’inzoka Ariko ubu tugiye kujya tunywa amazi meza.”


Abaturage bagiye kujya bavoma amazi meza nyuma yo kwegerezwa umuyoboro.

Undi muturage witwa Emmanuel Sibomana yagize ati "Ntabwo twatekerezaga ko twabona amazi meza, twajyaga kuvoma mu isoko amazi mabi yanduye ariko ubu uyu muyoboro uje kutubera igisubizo.”

Visi Meya Ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyabihu Habanabakize Jean Claude avuga ko uyu muyoboro uje kuba igisubizo mu baturage.


Bari barazahajwe n’inzoka bitewe no gukoresha amazi yanduye yo hasi.

Ati ”Uyu muyoboro uzageza amazi meza ku baturage bacu batuye mu mirenge itandukanye, ndetse muziko hari nundi muyoboro mugari urimo kubakwa wa mutobo uzageza amazi meza ku baturage batuye mu mirenge yegereye pariki, murumva ko abaturage bacu bashonje bahishiwe.”


Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habanabakize Jean Claude avuga ikibazo uyu muyoboro w’amazi uje gukemura.

Uyu muyoboro uzageza amazi meza ku baturage basaga ibihumbi 56 891 batuye mu mirenge itandukanye igize aka karere ka Nyabihu , Uyu muyoboro kandi ufite ingengo y’Imari ya Miliyari eshanu.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru