Mutungirehe Samuel
Ushobora kuba unyura kenshi i Nyabugogo mu Marembo y’Umurwa Mukuru wa Kigali ukahabona abantu bicaye hasi cyangwa bahetse abana n’abandi bagusaba ngo ’Wamfunguriye, Tonto umwana wanjye yarembye, wampaye ijana nkatega ko ndaye Nyabugogo umwana ararwaye, I...irabasaba n’andi magambo bakoresha ngo bagutere impuhwe ukore mu mufuka umuhe n’igiceri waba usigaje ubuzima bukomeze.
Nyamara nubwo ubwo buzima butaba bukwiriye usibye no kuba amategeko y’u Rwanda atabyemera ko Umunyarwanda asabiriza ariko hari na benshi bitunze ndetse cyane, wanabwira ngo ngwino njye kuguha akazi runaka ukore akakureba ukamenya icyo akubwiye ukarisubiza aho urikuye.
Ntibyagutangaza ko hari abasabiriza 76 aho i Nyabugogo muri ubwo buryo, bishyize hamwe, bamaze kugera kuri miliyoni irenga. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara buvuga ko bafite intego yo kubona aho gukorera ubundi bucuruzi.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafie Ubumuga mu murenge wa Kimisagara, Habimana Oswald ku itariki ya 11 Kamena mu Nteko Rusange y’Abantu bafie ubumuga ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge yatangaje ko basanze abo basabiriza Nyabugogo hari ikifuzo bafite muri gahunda yabo.
Yagize ati "Ubwo twabatumizaga ku murenge tunyuze mu itsinda ryabo twasanze aba bantu babikora mu buryo butari bwo ariko bakoze itsinda risa naho rikomeye.
yakomeje agira ati "Twicaranye na Cheif wabo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa dusanga ababantu bafite konti muri Equity Bank iriho amafaranga asaga miliyoni. Turababaza ’ese ko bigenda gute? Icya mbere umuco wo gusabiriza ntiwemewe, nabo kandi barabyemera ariko baratubwiye bati ’rero Gitifu ntabwo dushaka gusabiriza ahubwo turashaka nibura imyanya yo gukoreramo, tumaze kubona n’ubushobozi ariko tukabona aho gukorera’.
Tugateganya amasoko n’iki ariko nabo bakadushyiramo imbogamizi ko bashaka hahandi n’ubundi babaga bari ariko icyari kigezweho twari twasabye ubuyobozi bw’akarere tukareba ni iki twakora tukareba wenda tubone ko aba bantu bava mu ngeso yo gusabiriza."
Habimana akomeza avuga ko bakibikoraho kugeza nanubu batarabona umuti urambye w’icyo kifuzo mu gihe kirimo imbogamizi ziturutse kuri abo bagenerwabikorwa bashaka kuva mu gusabiriza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije mu karere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, avuga ko muri rusange bamwe mu bafite ubumuga muri ako karere bamaze kwiteza imbere biturutse ku mahirwe atandukanye agenda aboneka yo kubafasha.
Akomeza avuga ko bagifite indi mbogamizi ku bandi bacyumva ko kuba afite ubumuga bimuha amahirwe yo kujya mu muhanda gusabiriza.
Ati "Ni ikibazo muri rusange tugifite ariko nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze turabegera hakabaho kubaganiriza no kubagira inama tubereka amahirwe yose ahari.
Ubundi umuhanda ntabwo waremewe kuba urimo abantu bawuzungurukamo badafite icyo bakoramo kibyara inyungu, binavuze yuko kimwe n’inzererezi, abasabirizi, abazunguzayi, abo bose ni ibyiciro twitaho by’umwihariko. baba ari benshi mu karere kacu kubera ko ni ho bashakira amaramuko ariko umunt untabwoi ashakira amaramuko mu gusabiriza; hari gahunda nyinshi , amahirwe menshi nbka VUP yo gutanga inguzanyo iciriritse."
Uyu muyobozi yongeraho ko abyizera ko abari mu muhanda bose basabiriza batacitse amaboiko ngo ntibagira icyo bakora bityo nabo bibareba mu kugira uruhare mu kurwanya ubuzererezi atari uko babigumyemo ngo bashake gukira byoroshye batabikoreye.
Abaha abo bantu ku mihanda nabo bongera kwibutswa ko hari ibihano bibateganyirijwe, ko bibujijwe mu mabwiriza n’amategeko.

















