Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyamasheke: Bafite agahinda k’abakobwa babo babuze abagabo kuko badafite ayo guhonga abasore

Wednesday 20 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Bamwe mu babyeyi batandukanye bo mu Karere ka Nyamasheke bavuze ko batewe agahinda no kuba abakobwa babo babasaba amafaranga yo guha abasore ngo babarongore ndetse ngo hakaba hari n’abasore badatinya kwibonanira n’ababyeyi ngo bayabake.

Ni ingeso ikomeje gufata intera muri aka karere, aho bisa n’ibyahindutse ubucuruzi ku basore bamwe na bamwe kuko badashobora kurongora umukobwa atabanje kubaha amafaranga.

Iyamuremye Elias wo mu murenge wa Nyabitekereri yavuze ari ibintu ubuyobozi n’amadini byamaganye ariko bakaba babona bidashira kuko bikorwa mu ibanga rikomeye ahubwo bikamenyekana nyuma ari uko bigize ingaruka mbi.

Yagize ati “Bikorwa mu ibanga, ubuyobozi, abapasiteri n’abapadiri barabyamagana ariko byanga gucika. Umusore yumvikana n’umukobwa akurikije uko iwabo bameze. Bigira ingaruka mbi ku babyeyi bafite abana b’abakobwa. Ibyo bintu byabaye nk’itegeko, nanjye byambayeho.”

Umubyeyi witwa Nyiranzoga Anastasia yavuze ko byamubayeho inshuro eshatu zose, akabura amafaranga yo guha abasore none abakobwa be bakaba barabyariye mu rugo undi umwe akaba yarahise ajya gushaka muri Uganda.

Ati “Yaraje arasaba mu muhera n’ubuntu baranasezerana mu kwa Gatandatu umwaka washize, ndategereza ndaheba, ntibashyingirwa. Banyaka amafaranga ibihumbi Magana atatu turayabura, twarategerje turaheba.”

Akomeza agira ati “Umukobwa wanjye yahise ajya muri Uganda. Byapfuye kubera ko nabuze amafaranga, niyo nyagira ntayo nari kumuha. Hari abayatanga, mujye mudusabira rwose, bamaze kuyansaba ku bakobwa batatu bose none babyariye mu rugo, birababaje.”

Umwe mu bagabo ufite umugore wamuhaye amafaranga, ntiyifuje ko tuvuga amazina ye ariko yavuze ko we nta ngaruka byamugizeho kuko bakundanaga ariko umukobwa akaba ariwe ufite ubushobozi.

Yavuze ko hari abasore babikora bagamije kurya amafaranga abakobwa gusa ngo ntibiramba bahora mu makimbirane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Twagirayezu Zacharie, yavuze ko iyo ngeso izacika ababyeyi babigizemo uruhare.

Ati “Uwo tuzafata tuzamushyikiriza RIB kuko urwo rugo rurangira turushyingiye, ejo bundi amafaranga yashira akazana undi ufite arenze aya wa wundi, rwose babyeyi ni mudufashe.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke busaba abakobwa n’abasore gushakana bashingiye ku rukundo kuko umusore bizagaragaraho azashykirizwa inzego zibishinzwe agakurikiranwaho icyaha cy’ubutekamutwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru