Yanditswe na Mutesi Scovia
Mukangarambe Vestine ni umugore w’abana batatu watawe n’umugabo, atuye mu mudugudu wa Kibazi akagari ka Cyura, mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, avuga ko abayeho mu buzima bumugoye cyane nk’umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bwa burundu uhora asabwa kumuhora iruhande, ariko akababazwa nuko n’abayobozi mu nzego z’ibanze bamwimye imirimo ya VUP igenewe abari mu kiciro cya Mbere cy’ubudehe akabura n’ubufasha bugenewe abafite ubumuga nk’ubw’umwana we.
Aganira na Mamaurwagasabo, Mukangarambe avuga ubwo buzima abugerekaho kuba we n’abana be biga bari mu nzu yenda kubagwabo ikabafatanya n’uko abura uko ajya gucira inshuro abo bana kubera guhora ahanze amaso uwo mwana mukuru, w’imyaka 13, wavukanye ubumuga udashobora kwivana aho aryamye.
Kimwe mu bimubabaza nk’uko abivuga ni uko yagiye akomeza kwinginga umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka atuyemo kugira ngo agire imirimo ahabwa muri VUP nk’umuryango uri mu kiciro cya mbere bakamubwira ko ataragerwaho.
Agira ati “Muri VUP nta kazi bigeze bampa, ndi aho gutyo. Barakanyimye pe; nagiye njyayo ngo reka da, ngo wowe ntiwasohotse. Barambwiraga ngo sinasohotse, ngo abasigaye bazaduha akazi nyuma, ngo nintegereze, ngo abantu bose ntibabonera akazi rimwe, nkarekera aho kuko umuntu yakubwira gutyo ukamusubira imbere? Ni umuyobozi, Gitifu w’akagari na SEDO nagiyeyo ndamubaza nti ‘ese ko abandi bafite akazi kandi njyewe ikibazo cyanjye ukaba ukizi njye ntiwampa akazi muri VUP nkashaka ukuntu mbaho, arambwira ngo ibyo ntibimureba’.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko vuba aha ishize yigeze no kujya ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo ahetse uwo mwana ufite ubumuga bari kubandika amusaba kugenda, ngo ikibazo cye bazagisubira binyuze mu bayobozi b’umudugudu arategereza amaso ahera mu kirere kugeza ubu.
Mu gusaba ubufasha, Mukangarambe agira ati “Ikintu bamfasha ni uko mbere na mbere n’ahantu ndi n’inzu ni nkaho itubatse neza kubera ko iva kuko ni amategura, nanone nkavuga ngo n’ako kazi nako mbona kambangamiye kubera ko nk’ubu niba mvuye mu rugo saa moya ngomba kubanza umwana muhindurire, mwambike. Usibye ko ubu yazonzwe noneho, niba ari ukubera ko ubuzima bwe mba ntari kubwitaho neza isaha ku isaha, ntawo mbizi. N’abongabo biga muri garidiyeni (inshuke) naho kubitaho nabo bikangora, ari n’uwo ujya mu ishuri ry’ubwenge nawe bikangora, n’amakayi yabo bikamvuna; ubwo rero byose byampuriraho nka nyina bimwe na bimwe bikagenda biburiramo.
Icyo babona kinkwiriye nicyo nafata, noneho umuntu yaba akugiriye neza ukamutegeka? Kuko nk’iyo myaka 13 yose maze nshatse nta n’isabune se w’abana ajya ampa nibura ngo mese n’utwo twenda tw’abo bana.”
Uyu mugore avuga ko umubago we amaze kumuta yahise yishakira undi mugore w’inshoreke kuko afite isezerano.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yabwiye mamaurwagsabo ko icyo kibazo ubwe agiye kugikurikirana akareba icyo uwo mugore yafashwa ariko umusubiza ko atarasohoka ku rutonde rw’abakora VUP ibyo bisubizo atari byo.
Yagize ati “Ndumva ibyo bisubizo Atari byo, kubera ko gahunda zose zigenerwa abantu batishoboye, nk’uko twese tubizi, zihera ku bantu bo mu kiciro cya mbere, ku buryo rero njyewe icyo ngiye gukora ni ugukurukirana menye imoamvu ki ibihabwa abandi bari mu kiciro cya mbere we atabihabwa; urumva afite n’abana barimo ufite ubumuga, abafite ubumuga nabo bagira ubufasha bwabo bwihariye.
Mu by’ukuri numva ngiye gukurikirana nkameya ibyo ari byo, mumpe amazina ye nze kuhagera menye ibyo ari byo, n’iyo nzu turebe uburyo twayisanura kuko n’abandi bose turi kububakira, ntabwo rero twajya kubakira abandi ngo uwo mu kiciro cya mbere tumusige. Ni nabo duheraho abongabo baba batishoboye buriburi.”
Mukangarambe akeka ko umugabo we yamutaye ku mpamvu zirimo nuko yabyaye umwana ufite ubumuga umugabo akananirwa kubyihanganira.


















