Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyanza: Umusore yakubitiwe mu rugo rw’abandi azira kwiha akabyizi

Tuesday 30 July 2024
    Yasomwe na

Umusore yakubitiwe mu rugo rw’abandi agirwa intere ubwo nyiri urugo yari amusanzw kwiha akabyizi ku mugore we, bihutanira kwa muganga atarashiramo umwuka.

Ni umusore usanzwe akora akazi k’ubushumba bw’inka, wagiye gusambana mu rugo rwo mu Mudugudu wa Nkiko mu kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha aya makuru yavuze ko uwo musore yagiye mu rugo rw’abandi asambana n’umugore w’abandi.

Yagize ati: "Uwo mushumba bamusanze ari kwiha akabyizi baramukubita gusa yatakaga mu nda kandi uwo mugore yari yasinze.”

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yavuze ko yagiye kureba uwo mushumba asanga aryamye yambaye gusa agakabutura hasi, arebye haruguru abona igitenge.

Yavuze kandi ko abaturage bavugaga ko icyo gitenge ari icy’uwo mugore naho ibyo kuba basambanye atabyemeza.

Yakomeje avuga ko uriya mushumba ashobora kuba yakubiswe ariko nta gikomere yari afite kigaragara.

Ubuyobozi bwahise bumujyana aho yakoraga akazi k’ubushumba mu Mudugudu wa Murehe mu kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo nabwo mu karere ka Nyanza nubwo yafatiwe mu Mudugudu wa Nkiko muri kariya gace.

Uwakubiswe yahise ajyanwa ku kigonderabuzima cya Gatagara ngo yitabweho n’abaganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo, Ange Kayigi, ntiyashimye kuvugisha umunyamakuru ngo atangaze ibyibazwa bindi kuri urwo rugomo, ku warukoze n’uwarukorewe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru