MUTUNGIREHE SAMUEL
Abakurikirabira hafi imibereho y’abafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge batangaza ko hari abana benshi bavukanye ubumuga bwo mu mutwe babuze ubuvuzi kuko miryango yabo itishoboye, uburwayi bwabo bukaba burushaho kuba bubi kandi bigasiga n’imiryango imwe itanye kubera kutumvikana no kwihanganira ibyo bibazo.
Byatangajwe na Kananga Richard, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge, mu nama y’Ineko rusange yahuje kuri uyu wa Gatanu abahzabikorwa bashinzwe abafite ubumuga mu mirenge igize ako karere, barebera hamwe ibyakozwe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize n’ibizakorwa mu mwaka wa 2021/2022.
Kanaga yabwiye itangazamakuru ko hakiri abantu benshi bagikeneye ubufasha kuko birenze ubushobozi abashinzwe abafite ubumuga bafite.
Yakomeje agira ati « Dufite abana benshi, mu mirenge inyuranye yo mu mugi hano cyane cyane nka Kimisagara na NByakabanda, aho dufite abana bakeneye ubuvuzi, cyane cyane abana bavuka bafite ubumuga bwo mu mutwe, aho dufite abashyika muri 500 na 600 muri iyo m irenge.
Abo bana bose iyo urebye uburyo bwo kubitaho, kubavura, kubakurikirana usanga ubuvuzi bwabo buhenze ; bisaba rero kubona abafatanyabikorwa. »
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bo nta kindi baba bafite cyo kurenzaho cyane atari ugukomeza gukora ubuvugizi haba ku karere ndetse n’Umujyi wa Kigali, haba mu bafatanyabikorwa ndetse n’abandi ngo abo bana nabo bafashwe bavuzwe ibibazo bitararengerana.
Ibi bibazo kandi, nk’uko abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu mirenge y’akarere ka Nyarugenge babigaragaje muri raporo y’ibikorwa basoje, bigira ingaruka kuri iyo miryango yabyaye bene abo bana kuko imyinshi byarangiye itanye, umugabo agata umugore bapfa uwo mwana wavukanye ubumuga nkaho umugore ari we nyirabayazana w’icyo kibazo.
Mu bindi bibazo abashinzwe ubuvugizi bw’abafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge no mu mirenge yako bagaragaje biri n’ahandi ni iby’insimburangingo n’inyunganirangingo zigihenze bityo zikabna zitaragera kuri benshi hakaba n’izisaza zikeneye gusimbuzwa kandi mu gihe kitari gito.
Ku mbogamizi zitandukanye abo bahuzabikorwa bagaragaje, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirje w’akarere ka Nyarugenge, NSHUTIRAGUMA Esperance, yavuze ko mu bushobozi akarere kabona hakorwamo byinshi mu kwita ku mibereho myiza y’abafite ubumuga.
Ushinzwe gahunda yita ku mikurire no kurengera abana mu karere ka Nyarugenge Murwanashyaka Samuel, yavuze ko mu byo bapanga kuzakora bakwiye no kubarura bene abo bana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe, kuko uburenganzira bwabo buri kuhazaharira.
Ati « Ikibazo cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ubona bakwiye umwihariko ; iyo ubirebye ubona hakirimo ubusumbane ugereranyije n’abandi bana cyangwa bantu bafite ubumuga busanzwe bw’ingingo, cya kindi cyo kuba yahohoterwa, kuba yahabwa atato usanga ibyago usanga hejuru y’abandi. »
Mu byagaragaye mu isuzuma rikorwa n’abahagarariye abantu bafite ubumuga hirya no hino mu gihugu kimwe n’ababavugira, ni uko ingo nyinshi zabyaye abana bavukanye ubumuga birangira zigiye mu bukene busa n’ubuhoraho kuko uwo mwana bakora uko bashboye mu mikoro yabo ngo bamuvuze cyangwa bamwiteho bkarangira ubushobozi bushize bityo n’imibereho y’umuryango ikajya hasi bikagira n’ingaruka ku bandi bana mu gihe iyo miryango itagobotswe ngo ifashwe kuzamura imibereho bityo n’ubumuga uwo mwana yavukanye budakomeza kumubera imbogamizi ahubwo agire icyo azimarira mu byo yabasha gukora.


















