MUTUNGIREHE SAMUEL
Mu gihe abaturarwanda bose basabwa kudatezuka ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirusi cyugarije isi n’u Rwanda, ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye batangije ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano, busaba abaturage kongera imbaraga mu isuku aho batuye, aho bakorera n’isuku ku mubiri mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza n’umutekano.
ubu bukangurambaga ni ikiciro cya 9 cy’ubukangurambaga busanzwe bumara amezi atandatu kuva 1 Ukwakira kugeza 30 Kamena 2021; kuri iyi nshuro bwatangirijwe mu murenge wa Muhima tariki ya 18 Ugushyingo 2020, hatoragurwa imyanda y’amacupa n’amasashi n’indi myanda mu gishanga cya Nyabugogo aho yari yirunze kubera isuri yayamanuye ava mu ngo zituye muri uwo murenge.
Mu gutangiza ubwo bukangurambaga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge yavuze ko mu bijyanye n’isuku basaba abaturage kuyihera mu buriri, ikagera mu rugo no n’aho bakorera badasize n’isuku ku mubiri.
Ati “Ni isuku muri rusange haba ku aho abaturage batuye mu ngo, haba mu ku mubiri, mu biryamirwa haba aho bakorera ndetse no mu bikorwa by’ubucuruzi ahahurirwa n’abantu benshi.
Binahuriranye by’umwihariko n’igihe turimo yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 aho dusaba abaturage kugira isuku ihagije, bazirikana kubahiriza amabwiriza ariko gukaraba kenshi, kwambara agapfukamunwa no guhana intera by’umwihariko rero kuba abaturage bari bamenyereye ibijyanye n’isuku ntabwo byatugoye cyane mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19.”
Yakomeje avuga isuku iri mu byihutirwa cyane ko u Rwanda ruri mu bihe by’imvura kandi ari ho umwanda wiganza mu bice by’umugi by’umwihariko nk’Umujyi wa Kigali mu gice cya Nyabugogo ahahurira abantu benshi mu bucuruzi.
Ati “Ibihe by’imvura iyo bihuye na ya myanda abaturage bajugunya mu nzira,a amsashe amacupa, biragenda bikitsindagira mu muhanda, muri za rigore muri za ruhurura ugasanga biteje imyuzure.
Muri iki gice cya Nyabugogo murabizi haba ahri amazi menshi mu gihe k’imvura, turakangurira abaturage mu gitondo k’isuku ndetse no mu bikorwa byose bazirikane, nibura bagire isaha bagenera gukora isuku no gukuraho ibyo bintu byose bibangamiye ibidukikije n’isuku muri rusange.”
Mu bandi akarere gasanga bakwiye kugira uruhare mu kunoza isuku mu bice bya Nyabugogo na Muhima, ni abakora imirimo y’ubwubatsi, aho batungwa agatoki kurunda ibitaba mu mihanda bikaba byasenya ibikorwaremezo nk’imihanda igihe imvura isanze byasibye inzira z’amazi.
Bamwe mu baturage bo mu tugari tw’umurenge wa Muhima bitabiriye ubwo bukangurambaga, batangaje ko isuku basigaye bayumva cyane ko buri gitondo babyukira muri gahunda y’isuku mu ngo.
Sibobugingo Jean Baptiste, ni umujyanama w’ubuzima, yagize ati “Dusanzwe abaturage tubakangurira isuku ku mubiri, icya kabiri isuku ku bikoresho no ku biribwa; ariko cyane cyane isuku tubakangurira ni isuku yerekeranye no ku bwiherero, bakamenya ko ubwiherero iyo budafite isuku indwara zikomoka ku mwanda ziraza.
Mbere, mu 2005 ntabwo abaturage bumvaga isuku n’isukura icyo ari cyo ariko kubera inyigisho, ubuyobozi bwiza ni ukuvuga ngo ubu batangiye kumva inyuze muri ba mutwarasibo, ba mudugudu n’abajyanama b’ubuzima, cyane cyane ariko aho umuturage yumvira ni mu gitondo k’isuku aho tubyuka saa moya tukabwira urugo ku rundi gukora isuku.”
Mukeshimana Clementine utuye mu mudugudu w’Ubucuruzi, yavuze ko isuku ihera mu rugo, ku myambaro kandi ikagerwaho neza iyo buri muturanyi ayikoze.
Ati “iyo umuntu aba mu rugo rutagira isuku uko bikwiriye ashobora kurwara indwara zikomoka ku mwanda n’iz’ibyuririzi zikagirira nabi umuryango we.”
Umuyobozi w’umudugudu w’Imihigomyiza wo mu kagari ka Rugenge , Munyeragwe Aimable, yavuze ko ibijyanye n’umutekano bahora bakangurira abaturage kumva ko bagomba kubigiramo uruhare, cyane ko umrenge wabo ujya ubonekamo abashaka kwihisha mu gishanga cya Nyabugogo bakaba bagerageza guhungabanya umutekano kandi mu bufatanye bagerageza guhashya uwabigerageza muri ubwo bufatanye no gutangira amakuru ku gihe.
Ku bijyanye n’umutekano, urwego rwa Polisi mu karere ka Nyarugenge rwagaragaje ko igihe cyose isuku ijyana n’umutekano kuko ahatari isuku nko mu gishanga cya Nyabugogo hashobora kwihisha abagizi ba nabi, abakoresha ibiyobyabwenge n’abandi bashobora guhungabanya umutekano w’abantu.
Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano mu turere twa Gasabo na Nyarugenge bwatangijwe busanga u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira inama ikomeye izahuza ibihugu binyamuryango bikoresha ururimi rw’icyongereza (COMMON WEALTH) ya CHOGM aho umujyi wa Kigali uri gukaza ibikorwa by’isuku n’umutekano mu mpande zose z’umugi.



















