Akarere ka Nyaruguru gaherereye mu majyepfo y’u Rwanda, kari mu turere turi kwihuta mu iterambere kuko gafite imihanda, amavuriro, gare ndetse n’ibindi bikorwaremezo bifasha abaturage kwiteza imbere no kugira imibereho myiza dore ko ari akarere kazwi cyane mu bukerarugendo nyobokamana.
Abatuye ndetse n’abakorera muri aka karere bagaragaza ko mu rwego rw’uburezi, hakenewe amashuri yigenga (Amashuri y’inshuke n’abanza), kuko abana 60 ku munsi bajya kwigira i Huye kubera kubura amashuri yigenga muri Nyaruguru, ibi babigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki 29 kamana 2025 mu inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’aka kerere n’abafatanyabikorwa.
Nyirabahinyuza Beatrice ni umuturage w’akarere ka Nyaruguru
Yagize ati “Ikituvuna ni ukubona umubyeyi utuye hano noneho agategera abana bato ngo bajye kwiga ahandi, rero abaye ari hano iwacu abana bajya bashaka ku ruhuka bihagije, ndetse natwe ababyeyi byadufasha”.
Umushumba wa Sierra Community Church Bishop Mutabaruka Aphrodis nawe yagize icyo avuga.
Ati “Nyaruguru hari ubukerarugendo bujyanye n’iyobokamana, urabona ko hatangiye no kuboneka amavuriro ya Clinic yigenga, ariko ubu hakaba hakenewe n’amashuri yigenga ku buryo abakozi bagorwa no gutura muri Nyaruguru, ariko ubu bajya Huye kugira ngo babone uko bigisha abana babo, muri iyi nama twavuze ko tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo na hano hashobore kuboneka ishuri ryigenga”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Dr. Emmanuel Murwanashyaka, yagarutse ku mahirwe y’ishoramari ari muri aka karere, ariko anakomoza no kuri iki cyuho kiri mu rwego rw’uburezi ahamya ko hakenewe kongerwa ingufu hakaboneka mashuri yigenga ahagije yaba Amashuri y’inshuke n’abanza.
Ati “Mu nama ubushize twari twagize n’abafatanyabikorwa ireba ku ishoramari ry’akarere twagaragaje iki kibazo, hari abana nibyo koko bajya kwiga Huye cyangwa ababyeyi bakora muri Nyaruguru babona umwana ageze igihe cyo kwiga bakimuka kubera gushaka amashuri ariko turimo turavugana n’abafatanyabikorwa ngo tugishakire umuti. Mu bufatanye n’abapadiri hakaba hari umushinga mugari w’ishuri uzaba urimo amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza ibyo byose nukugira ngo turebe ko ikibazo cyijyanye n’amashuri cyakemuka”.
Akarere ka Nyaruguru gasurwa n’abasaga miliyoni 1,000,000 buri mwaka bituma hari amahirwe menshi kubikorera mu gukomeza kuhashora imari harimo kubaka amacumbi y’ibyiciro bitandukanmye no kongera serivisi zitandukanye abasura Kibeho bakenera umunsi ku munsi.



















