Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 6 March » Gisagara: Umugore yiciwe mu rugo yari yaje kuguramo ibishyimbo – read more
  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more

Nyaruguru: yongeye guterwa n’abaturutse i Burundi

Monday 2 July 2018
    Yasomwe na

Polisi y’igihugu yagaragaje ko abantu bitwaje intwaro bongeye gutera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata nabo baturutse I Burundi ndetse ngo ninaho basubiye.

Mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23H30 abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi.

Polisi y’igihugu yemeje ko abo bagizi ba nabi bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Ngo bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.

Muri iri tangazo Polisi yasohoye yavuze ko kimwe n’abateye mbere ngo n’aba baturutse I Burundi.

Ati :”Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuzemo basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”

Polisi yemeje ko aba bagizi ba nabi baturutse I Burundi mu gihe n’igitero giherutse kugabwa muri uyu murenge mu minsi ishize nacyo Polisi yari yavuze ko abagikoze baturutse I Burundi.

Polisi yavuze ko inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage barabahumuriza. Basaba gukomeza guhana amakuru kugirango bahashye abo bagizi ba nabi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru