Umukinnyi mushya w’ikipe ya Rayon Sports FC, Mwiseneza Djamal yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 20, ikipe ya Rayon Sports FC ijyanye i Gisenyi, mu karere ka Rubavu.
Mwiseneza Djamal ntarakina umukino n’umwe kuva yagurwa na Rayon Sports FC, yari atarajya no mu bakinnyi 18 cyangwa barenga mu marushanwa yose kuva yagera muri iyi kipe, yamenyekaniyemo mbere yo kwerekeza muri APR FC.
Rayon Sports FC ifite umukino ubanza w’igikombe cy’amahoro kuri uyu wa gatatu, taliki ya 25 Mata 2018, kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu, izasura Etincelles FC.
Mwiseneza yamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports FC kuva akiri muto, yaje kuyivamo yerekeza muri APR FC, ariko ahura n’uburwayi bwatumye adakina, iyi kipe y’ingabo z’igihugu iza kumurekura, asubira muri Rayon Sports FC.
Rayon Sports FC yakoze imyitozo ya nyuma muri Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ku kibuga cya FERWAFA, ariko ifite abakinnyi bakiri mu mvune batajyanye nayo, barimo Kwizera Pierrot, Mukunzi Yannick, Twagirayezu Innocent na Nahimana Shassir ufite ikibazo cy’igifu na Bimenyimana Bonfils Caleb.
Mu msaha ya saa sita nibwo yahagarutse yerekeza i Rubavu.
Djamal akigera muri APR FC yahise avunikira ku mukino bakinaga na Rayon Sports imvune yayimaranye imyaka 2
Urutonde rw’abakinnyi 20 berekeje i Rubavu
1. Ndayishimiye Eric “Bakame”
2. Kassim Ndayisenga
3. Thierry Manzi
4. Faustin Usengimana
5. Ange Mutsinzi
6. Mugabo Gabriel “Gaby”
7. Saddam Nyandwi
8. Nzayisenga Jean D’Amour “ Mayor”
9. Eric Rutanga
10. Eric Irambona
11. Mugisha Francois “Master”
12. Imanishimwe Djabel
13. Kevin Muhire
14. Nova Bayama
15. Djamar Miseneza
16. Youssouf Habimana
17. Christ Mbondi
18. Tchabalala Hussein
19. Diarra Ismaila
20. Mugume Yassin




















