Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Oswald na Ramesh bamaze kuva kuri City Radio, berekeje kuri Radio Tv1o

Saturday 25 August 2018
    Yasomwe na

Mutuyeyezu Oswald umaze igihe atumvikana kuri radiyo yari asanzwe akoraho yatangaje ko ubwumvikane buke n’ubuyobozi bwa City radio aribwo bwatumye asezera kuri iyi radiyo yerekeza kuri Radio10 na Tv10.

Aho azajya akora ikiganiro cyitwa "Zinduka" kizajya gihitaho kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu.

Ikiganiro kitwaga umunsi ucyeye cyari kimwe mu biganiro byakurikirwaga n’abanyarwanda benshi mu gitondo kubera amakuru yaraye n’ayazindutse acicikana hirya no hino, ahanini umuntu akaba yanakuramo na gahunda y’ibikorwa bikomeye by’umunsi, ariko iki kiganiro kikaba cyari gifite umwihariko w’uburyo gikorwamo bufashaga abantu kwidagadura bitewe n’abagikora ku buryo bari barigaruriye imitima ya benshi mu masaha y’gitondo.

kuva kuri uyu wa mbere w’icyumweru gishize aribwo bafashe umwanzuro wo kuva kuri City Radio bakerekeza kuri Radio 10 ndetse na TV10 aho bazajya bakora ikiganiro kitwa ‘Zinduka’ kizajya gitangira kuva ku isaha ya saa 7:00 kugera saa 9:30 z’igitondo kuva kuwa mbere kugera kuwa Gatanu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Oswald yavuze ko bategekwaga kuvuga amagambo macye bagacuranga umuziki nkuko andi maradiyo abigenza gusa ngo ku giti cyabo babonaga bihabanye n’umurongo ngenderwaho w’ikiganiro cyabo niko gufata umwanzuro wo guhagarika akazi bakajya gukorera ahandi.

Yagize ati “ Bakadusaba ko twahindura uko dukora ikiganiro natwe tugatangira kuvuga amagambo make tugacuranga imiziki myinshi mbega ibi bigezweho."

Akomeza yongeraho ko “batigeze babikozwa ariko bamenyeshwa ko niba badashobora kubikora bagomba guhitamo icyo gukora ari ukugenda cyangwa kuguma kuri radiyo bagakurikiza amabwiriza we yise ay’igitugu, aha aba banyamakuru ntibabyishimiye bityo Oswakim we ahitamo guhagarika akazi n’ubw Ramesh we yari agikora. Nyuma ngo nibwo bumvikanye na Radio10 ndetse na TV10 aho bamaze guhabwa ikaze.

Oswald yasoje avuga ko bishimiye kuba berekeje kuri Radio 10 ndetse na TV10 cyane ko iyobowe n’abantu we asanga bakiri bato kandi bafite ubumenyi mu byo bakora, aha agasanga bizaborohereza akazi cyane ko na benshi mu bakozi ari abantu bakuranye biganye basanzwe baziranye ku buryo bitazabagora kumenyera.

Abajijwe niba ntacyo yishyuza City Radio cyangwa we ayigomba Oswakim yasubije ko byanze bikunze hari ibyo ayishyuza ariko adashobora ku kivuga mu itangazamakuru kuko yizeye neza ko bizagenda neza, gusa ngo bitagenze neza icyizere yari afitiye iyi radiyo cyayoyoka ndetse ari nabwo yagira byinshi atangaza kuri iki kibazo ndetse aheraho no kwifuriza City Radio ko yakwaguka muri byose kuko ifite abanyamakuru babanyamurava kandi bazayigeza kuri byinshi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru