Thursday . 28 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

PEREZIDA RAMAPHOSA YATEZE GARI YA MOSHI AFATANYA N’ ABAGENZI KWINUBIRA SERIVISE MBI BAHAWE

Monday 18 March 2019
    Yasomwe na

Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2019 yategeze gale ya moshi ikererwa amasaha arenga abiri.

Iyi gale ya moshe yavaga Mabopane yerekeza mu mujyi wa Pretoria yarimo Perezida Ramaphosa n’ abandi bayobozi b’ ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’ Epfo.

Abagenzi bari buzuye iyi gale ya moshe yakoresheje amasaha atatu ahantu yagombaga gukoresha iminota 45 bamwe bagiye bayiviramo bagahitamo kugenda n’ amaguru nk’ uko byatangajwe na Citizen.

Perezida Ramaphosa yinubiye iyi serivise mbi bahawe ati “Ibi ni bibi cyane”. Yabajije umwe mu batwara iyi gale ya moshe impamvu batababwiza ukuri abagenzi igihe irahagurukira abura icyo avuga.

Perezida Ramaphosa yageze aho gale ya moshe yahagurukiye 6:30 ariko yageze Peretoria 10:40. Abanyamakuru bari bamutegereje bavuga ko bamaze amasaha arenga abiri bamutegereje.

Ibitekerezo by’ abakoresha imbuga nkoranyambaga bimwe byavuze ko imbaraga yashyize ku kurwanya umubyigano w’ imodoka nta musaruro zatanze. Abandi bavuga ko impamvu yateze iyi gale ya moshi ari uko ashaka kwiyegereza abaturage kuko amatora ari hafi.

Ramaphosa n’ abandi bayobozi bari kumwe bari bagiye mu bukangurambaga bwo kwamamaza ishyaka RNC.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru