Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wabakoreraga.
RIB itangaza ko uyu mupadiri, kuri uyu wa Kane, yafatiwe ku mupaka wa Rusumo agerageza gutoroka.
Iki cyaha Padiri Habimfura akurikiranweho cyabereye i Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Gitarama.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko bamaze kumenya amakuru batangiye iperereza ari naryo ryaganishije ku itabwa muri yombi ry’uwo mupadiri.
Yagize ati “Twaje kumenya amakuru turabikurikirana. Aho Padiri yaje kubimenyera yaje guhunga tumufatira ku Rusumo.”
Umwana w’umuhungu wafashwe yari umukozi wo kwa Padiri aho yafatiwe. Uyu mupadiri nyuma yo gufatwa yafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, mu gihe dosiye ye iri gukorwa.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

















