Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Nyuma y’igihe kitari gito u Rwanda rusabye ko imwe mu mitungo yarwo irimo na Pariki ya Nyungwe ishyirwa mu murage w’Isi, Ishami rya UNESCO, kuri uyu wa Kabiri inzozi zabaye impamo.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yabaye site ya mbere yo mu Rwanda yashyizwe na UNESCO mu Murage w’Isi.
Ni ubusabe u Rwanda rwakoze burimo iyi pariki hamwe n’inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho nazo ziza gutangarizwa icyemezo kuri uyu wa Gatatu.
Itangazo ryinjiza Pariki ya Nyungwe mu Murage w’Isi ryashyizwe hanze na UNESCO kuri uyu wa Gatatu mu muhango wabereye muri Arabie Saoudite mu Mujyi wa Riyadh.
Iyi Pariki yatangiye gufatwa nk’ishyamba rya cyimeza mu 1993, ndetse riza kuba Pariki y’Igihugu mu 2005 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yari muri gahunda zo kubungabunga ibinyabuzima byinshi biyibarizwamo.
Iri ku buso bwa hegitari 101.900 ndetse ni naryo shyamba rigari mu Karere. Ririmo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyoni 322, indabo z’amoko 200 (Orchidées), ibiguruka byo mu bwoko bw’ibinyugunyugu biri mu moko arenga 300 n’ibindi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter [rusigaye rwitwa X] ko ari inkuru nziza kuba Pariki ya Nyungwe yinjiye mu Murage w’Isi ndetse ko “bizashimangira imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kubungabunga ibinyabuzima”.
Byanashimangiwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Bizimana Jean Damascene, ubwo yari amaze kubona icyo cyemezo ku busabe batanze.
Minisitiri yavuze ko bahayeho kwibaza kwinshi ku bibazo bitandukanye byashoboraga gutuma iyi pariki itandukwa mu mutungo w’Isi, birimo no kuba muri iri shyamba hanyura umuhanda mpuzamahanga bikaba byatuma hari inyamanswa zihagirira ibibazo ariko u Rwanda rwerekena ingamba zitandukanye rwashyizeho zirimo no kuba uyu muhanda ucaniye wose, biituma izo mpungenge zikurwaho.
Iyi pariki izwiho kugira urusobe rw’ibinyabuzima by’amoko atandukanye, ubwoko bwinshi bw’ibiti ndetse n’imigezi kugeza naho ari isoko y’Uruzi rwa Congo.
Kuba Nyungwe yanditswe mu Murage w’Isi bigiye guhesha u Rwanda isura nziza ku ruhando mpuzamahanga ndetse binarumenyekanishe byoroshye cyane mu bukerarugendo binateze imbere ubushakashatsi buyikorerwamo no kuyibungabunga.























