Sunday . 19 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Paul Rusesabagina yahagaritse igitaraganya urubanza rwe, amategeko abivugaho iki?

Friday 12 March 2021
    Yasomwe na

Paul Rusesabagina yatunguranye mu rukiko avuga ko abona uburenganzira bwe butubahirizwa, ahagarika urubanza.

Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 ubwo urubanza rwari rukomeje kuburanishwa mu mizi, ariko mbere yaho ku wa kane akaba nabwo yari yatunguranye aza mu rukiko wenyine nta munyamategeko we umuburanira.

Rusesabagina wakunze kugaragaza inzitizi kuva ku munsi wa mbere ubwo yitabaga urukiko, yabishimangiye kuri uyu wa Gatanu imbere y’Inteko Iburanisha avuga ko hari uburenganzira bwe bw’ibanze butubahirijwe bityo ahagaritse urubanza rwe.

Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”

Me Rudakemwa Félix umwunganira, yavuze ko nk’umuntu wunganira Rusesabagina, agendera ku byo avuze, ko amushyigikiye nta kindi yarenzaho.

Umucamanza yahise ababwira ko bakwicara mu gihe iburanisha rikomeje. Umwunganizi wa Rusesabagina asaba ko we bamureka akagenda, ariko umucamanza amusaba kwicara kuko aza gusinyira ibyavugiwe mu rukiko.

Iyo bigenze gutyo amategeko abivugaho iki?

“Qui ne dit mot consent", bishatse kuvuga ngo utagize icyo avuga, aba yemeye. Ni ihame rikomeye mu butabera kandi rikurikizwa.

Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.

Umunyamategeko Me Buhuru Célestin yabwiye IGIHE ko ibyakozwe na Rusesabagina ari ibisanzwe ariko bitazabuza urubanza gukomeza.

Ati “Ni uburenganzira bw’umuburanyi, ashobora no kutagira icyo avuga, akanzura ko nta kintu azongera kuvuga agaceceka, ashobora no kuvuga ko atazitaba ntazongere kuburana. Gusa urukiko narwo rufite ububasha bwo gukomeza rukamuburanisha adahari.”

Rusesabagina ashobora guhitamo kutongera kugaruka imbere y’urukiko ariko akaba yaha uburenganzira abamwunganira, bakajya bitaba urukiko bakamuburanira kuzageza igihe iburanisha rirangiriye.

Me Buhuru ati “Nawe ashobora guha Abavoka be uburenganzira, Urukiko narwo rufite uburenganzira bwo kuba rwavuga ruti tuzakuburanisha nk’umuntu wanze kwitaba urukiko.”

Ubusanzwe mu mategeko ibishoboka ni ukwihana umucamanza cyangwa se inteko iburanisha gusa ku rundi ruhande nta ngingo mu mategeko igenga ibijyanye no kuba umuburanyi yakwihana ubutabera muri rusange.

Ingingo ya 103 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya uko bigenda mu gihe umuburanyi ahisemo kwihana umucamanza.

Ingingo ya 106, iteganya ko kwihana umucamanza bikorwa mu nyandiko igihe cyose urubanza rutaracibwa.

Uwihannye Umucamanza mu iburanisha agomba kwandikira Perezida w’Urukiko inyandiko isobanura impamvu z’ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe ukurikira uwo iburanisha ryabereyemo ubwihane.

Iyo icyo gihe kirenze ataratanga iyo nyandiko, bifatwa nk’aho nta bwihane bwabaye, urubanza rugasubukurwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru