Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Biden yibukije Abatalibani ikosa rimwe ryatuma ingabo z’Amerika zisubira muri Afoganisitani

Tuesday 17 August 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yanenze Abanyafoganisitani batibutse ko ahazaza h’igihugu cyabo hari mu biganza byabo, bakibwira ko ingabo z’Amerika zizahora ku marembo yabo.

Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku banyamerika avuga ku gikorwa cyo gucyura abanyamerika bari muri Afoganisitani muri ibi bihe ingabo z’Abatalibani zongeye kwisubiza ubutegetsi kuva aho ingabo z’Amerika zivaniye akarenge muri icyo gihugu.

Perezida Biden yavuze ko kuvana ingabo z’Amerika muri Afoganisitani ari igihe cyari kigeze kandi ku mpamvu zumvikana, ariko ngo batunguwe nuko igihugu cyahise gifatwa mu kanya nk’ako guhumbya.

Yagize ati “Twagiye muri Afoganisitani mu myaka 20 ishize ku ntego zumvikana; gufata abo batugabyeho ibitero muri Nzeri tariki ya 11 mu 2001 no kumenya ko Al Quaeda itazongera gukoresha Afoganisitani nk’ibirindiro byo kwataka Amerika.”

Yakomeje agira ati “Twarabikoze, mu binyacumi bishize. Gahunda yacu ntiyari iyo kubaka igihugu.”

Perezida biden yaboneyeho guha gasopo Abatalibani ko mu gihe bagerageza kubangamira igikorwa cyo kuvana abantu babo muri icyo gihugu byaba imbarutso yo gusubizayo ingabo cyangwa guhangana nabo mu buryo bweruye.

Kugeza ubu ingabo z’Amerika ni zo ziri gucunga umutekano w’ikibuga k’indege cyo murwa Mukuru w’Afoganisitani, Kabul.

Akavuyo ko kubona iva ku kibuga k’indege cya Kabul katumye abarenga batani bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi bahakomerekeye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru