Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Goita bari bamutambyeho igitambo habura gato

Wednesday 21 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Abantu babiri bari bivuganye Perezida wa Mali, Col. Assimi Goita ubwo yari mu muhango wo gutamba igitambo mu musigiti habura gato ngo bamutambe mu kimbo k’intama.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo Col. Assimi Goïta uri ku butegetsi nka Perezida w’inzibacyuho, yari mu masengesho y’idini ya Islam ajyanye n’umunsi wa Aïd al-Adha, (Umunsi w’igitambo) nibwo yatewe na bariya bantu ku Musigiti Mukuru w’i Bamako.

JeuneAfrique ivuga ko nyuma y’isengesho, ubwo Umuyobozi w’Umusigiti yari asohotse hanze gukinja intama, ni nabwo abandi na bo bashatse “gutangaho igitambo Perezida Goïta”.

Abashinzwe umutekano bahise basohora Perezida Goïta ku buryo ngo nta cyo ashobora kuba yabaye.

Umwe mu bantu bahafi kwa Perezida Goïta yabwiye AFP ati “Turi gukora iperereza. Umuntu yagerageje gushaka kumuhitana akoresheje icyuma ubwo yari mu Musigiti w’i Bamako uyu munsi.”

Uyu muntu yongeyeho ko “Perezida yabashije kuhava ubuzima bwe bumeze neza.”

AFP yabajije abashinzwe umutekano wa Perezida niba igitero yagabweho cyari kigamije kumuhitana, bemeza ko ari byo.

Minisitiri ushimzwe imyemerere, Mamadou Koné, asobanura ibyabaye yagize ati “Umuntu yagerageje kwica Perezida w’inzibacyuho ari mu Musigiti w’i Bamako akoresheje icyuma. Gusa yakumiriwe mbere y’uko agere ku mugambi we.”

Latus Tourè, ukora kuri uriya musigiti na we yagize ati “Ni nyuma y’isengesho, n’indahiro y’Umukuru w’Umusigiti aho Imam yagombaga kwica intama, nibwo umusore yagerageje gutera icyuma Perezida Assimi Goïta amuturutse inyuma mu mugongo, ariko ni undi muntu wakomeretse.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru