Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mayaki uyobora UADA-NEPAD

Sunday 14 March 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEDAP, Ibrahim Hassane Mayaki, muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu.

Kuva mu 2020, Perezida Kagame yatorewe kuba Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira Mayaki mu Biro bye.

Yagize ati “Inama y’ingirakamaro uyu munsi na @NEPAD-Mayaki. Afite ubunararibonye uburambe n’ibitekerezo bishya”.

AUDA-NEPAD ni umuryango w’iterambere washinzwe mu 2001, ugamije iterambere rya Afurika binyuze mu guhuza ibikorwa by’imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe, ndetse no guteza imbere ingamba z’iterambere zizageza Afurika ku ntego z’iterambere zizwi nka Agenda 2063.

Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y’ingenzi ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri Agenda 2063 zigerwaho.

Uyu muryango UAD-NEPAD ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru