Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yagize icyo avuga ko basaba ko Rusesabagina arekurwa igitaraganya

Tuesday 12 October 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rufite inshingano zo kurengera ubuzima bw’abaturage barwo, bitandukanye n’ibihugu n’imiryango bikomeje gusaba ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba yarekurwa, bititaye ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye cyangwa abo bareganwaga.

Ku wa 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba ndetse runakatira abandi bareganwaga nawe barimo uwari umuvugizi w’umutwe we, Nsabimana Calixte, wamenyekanye nka Sankara.

Ibyaha boose bahamijwe ni ibifitanye isano n’umutwe wa MRCD/FLN, wagabye ibitero mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe mu myaka ya 2018 na 2019, bikica abaturage, bigasahura ndetse bigatwika imitungo yabo.

Kuva yafatwa, abanyapolitiki batandukanye bo mu Burayi (mu Bubiligi by’umwihariko) n’imiryango yo kuri uwo mugabane no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakunze kumvikana basaba ko Rusesabagina yarekurwa.

Bo bamugaragaza nk’intwari bashingiye kuri filime Hotel Rwanda, bakavuga ko azira izindi mpamvu zitandukanye n’ibyaha yarezwe mu nkiko ndetse bikamuhama.

Perezida Kagame yavuze ko bigaragaza ko abagize Rusesabagina icyamamare bakomeje guhatanira ko yarekurwa birengagije ibikorwa bye n’abo byagizeho ingaruka, bakanirengagiza abandi bantu 20 bahurira muri dosiye imwe.

Yabivugiye mu kiganiro yatanze mu nama yiswe Global Security Forum 2021, yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Kagame yavuze ko bimeze nk’aho ‘abanyembaraga’ bashaka kugena ngo “uyu muntu ni twe twamugize icyamamare, ibyo yaba yarakoze byose ntabwo bitureba, agomba kurekurwa kubera ko ari umuturage wemewe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.”

Nyamara ngo inzego z’ubutabera zo muri ibyo bihugu zasangizwaga amakuru yose ku byaha Rusesabagina yakekwagaho.

No mu rukiko hari ibimenyetso bimwe byagaragajwe, byabonetse mu bikorwa byo gusaka urugo rwa Rusesabagina mu Bubiligi, kandi byakozwe n’inzego z’ubutabera zo muri icyo gihugu.

Kagame ati “Ntabwo bavuga ko batabizi, ariko ni nk’aho barimo kuvuga ngo muhagarike ibindi byose, mubyibagirwe, turashaka ko uyu mugabo arekurwa. Natwe tukavuga ngo OK, iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko ntekereza ko tugomba kwita ku mutekano w’abaturage bacu, kandi tuzabikora twisunze amategeko kandi dukomeje.”

“Bashobora gukomeza kuvuga inkuru za Hollywood, ariko iyo bigeze ku bintu bizanamo ubuzima bwacu, ubuzima bwacu buradushishikaje cyane nk’uko ubuzima bushishikaje u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa undi wese.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru