Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yahamije ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka by’umwihariko ku bana b’abakobwa

Friday 23 July 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubuzima bwose bw’igihugu n’uburezi budasigaye ku bana bose, ariko by’umwihariko ku bana b’abakobwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane bwo yitabiraga inama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), inama yavugaga ku myigishirize y’ikoranabuhanga, akaba yagaragaje ko hakiri icyuho giterwa n’ubusumbane bw’imibereho y’abatuye isi, kikagaragarira mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bana bose ariko by’umwihariko ku bakobwa.

Perezida Kagame yahamagariye abatuye isi kongera imbaraga mu myigire y’umumwana w’umukobwa, kugira ngo icyorezo kidakomeza kugira uruhare mu kumusubiza inyuma.

Ati “Dufite amahirwe yo kongera kwita ku myigire y’abana b’abakobwa, bityo badakomeza kurushaho gusigara inyuma”.

Yatanze urugero rw’u Rwanda, aho rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kugira ngo urubyiruko rugire ubumenyi bwarufasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Aha Perezida Kagame yatanze urugero ku ishuri rya Coding Academy, ryigisha ikoranabuhanga ryakira abakobwa benshi.

Ati “Urugero nk’ishuri rya Coding Academy ryakira 50% by’abakobwa, bityo rigasubiza ibibazo by’ubuke bwabo muri ba enjeniyeri, binyuze mu masomo y’ikoranabuhanga ku rwego rw’amashuri yisumbuye”.

Yagaragaje ibigo by’ikitegererezo mu ikoranabuhanga nka Carnegie Mellon University-Africa, Kaminuza y’u Rwanda na African Institute of Mathematical Sciences, byahaye abakobwa amahirwe yo kubyigamo.

Yagize ati “Tugomba kwizera ko iki kibazo cy’ubuzima kiri ku rwego rw’isi kidasiba ibyo twagezeho, ndetse n’izindi mbaraga hirya no hino ku isi zifite gahunda yo kubaka ikoranabuhanga rishingiye ku buringanire”.

Perezida Kagame yavuze ko ku bufatanye na UNESCO n’indi mishinga yo mu karere na mpuzamahanga, u Rwanda ruzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abakobwa bagere ku ikoranabuhanga n’ubumenyi bakeneye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru