Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bafungiwe gukuramo inda

Saturday 31 July 2021
    Yasomwe na

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko cyane cyane Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bari barahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda barafungwa.

Si abo gusa, hari izindi mfungwa 4781 nazo yababariye, zikaba zigomba guhita zifungurwa.

Byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera, akaba n’Intumwa ya Guverinoma Johnston Busingye abinyujije kuri Twitter.

Byaje bikurikira Kandi ko inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu yemeje iteka rya Perezida ritanga imbabazi.

Umukuru w’igihugu yaherukaga gutanga imbabazi ku bakobwa n’abagore bakuyemo inda bakabihamwa n’inkiko muri Gicurasi, 2020.

Icyo gihe yababariye abagore 50 bari barahamijwe kiriya cyaha n’inkiko.

Abagororwa 4781 baraye barekuwe bahawe imbabazi mbere y’uko igihano bari barakatiwe kirangira.

Baba basabwa gukomeza kwitwara neza bityo ntibabe bakongera gufungwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru