Perezida Kagame na Madamu ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga, baherekeje Perezida w’u Bushinwa wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Perezida Jinping yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga, bukeye bwaho yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame ndetse ibiganiro bagiranye biganisha ku isinywa ry’amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Kagame yamwakiriye ku meza muri Kigali Convention Centre aho yavuye akomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.
Umugore we Peng Liyuan usanzwe ari n’Intumwa yihariye ya UNESCO mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, yasuye ishuri ry’abakobwa rya FAWE riherereye ku Gisozi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Xi Jinping yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.



















