Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yakiriye Prince Charles umwe mubanyakubahiro bari Kigali

Wednesday 22 June 2022
    Yasomwe na

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we, Camilla Parker Bowles, bitabiriye inama ya CHOGM i Kigali

Ibiro bya Prince Charles bibinyujije kuri Twitter byashyizeho ifoto yabo ari bane iherekezwa n’amagambo agira ati "Murakoze cyane Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku ikaze mwaduhaye mu Rwanda".

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku bufatanye buhari mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Igikomangoma Charles azitabira inama zirimo iz’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru yiga ku mihindagurikire y’ibihe, ubuzima n’iterambere ry’urwego rw’abikorera izahuza abashoramari batandukanye bo muri Commonwealth ndetse n’iziga kuri Malaria n’izindi ndwara z’ibyorezo zititabwaho.

Igikomangoma Charles n’umugore we bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2022. Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tatu, batwawe n’Indege y’Ibwami izwi nka "Royal Air Force".

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Muri uru ruzinduko yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prince Charles ari mu Rwanda muri gahunda y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth. Ahagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru