Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Tshisekedi i Rubavu [Amafoto]

Friday 25 June 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, Félix Tshisekedi, mu karere ka Rubavu mu kuganira no kureba ibyangijwe n’ingaruka z’umutingito wakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kigateza imitingito.

Ni uruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Tshisekedi yagiriye mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka munini wa La Corniche, bakaba bari kuzenguruka Umujyi wa Rubavu.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye abakuru b’ibihugu byombi baraganira mu muhezo.

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma bakomeze kureba ingaruka z’imitingito zabaye ku ruhande rwa Kongo.

Nyuma y’urwo ruzinduko no gusura ibice bitandukanye ku mpande zombi abakuru b’ibihugu bazasinya amasezerano y’ubuhahirane mu gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye kandi abakuru b’ibihugu byombi bari ku ruhande rwa Kongo bazagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Foto: Urugwiro, Twitter

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru