Mutungirehe Samuel
Perezida Paul Kagame yasabye ko hakwiye kongerwa ingamba ndetse n’ibihano ku bakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane gufata ku ngufu abagore no gusambanya abana bikavuramo guterwa inda z’imburagihe.
Ni ikibazo asanga bamwe mu bagikora basigaye batekereza ko ari ikintu cyemewe.
Yabitangaje ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022, abwira abakora mu by’ubucamanza ko icyi kibazo kimaze gufata Indi ntera, bamwe basa n’ababigize umuco.
Yavuze ko ibyaha byo gufata ku ngufu abana bato, abangavu biga mu mashuri biri kwiyongera, ikintu asanga igihugu kitarebye neza ababikora babihindura umuco.
Ati "Ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya; ubwo ngira ngo nabyo bikaba byagaragarira mu kugaragara ko bigabanuka.
Ingamba, Ibihano bikwiye kwiyongera. Bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera, iyo ujenjeka, iyo uri ahooo, ndetse bimwe bigasa nkaho kuri bamwe bisa nkaho ari ibintu byemewe, ntabwo ari byo. Ntabwo ari byo, dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha, icyo kintu tukagikurikirana, tukagishyiramo ingufu, tukabona ko bigabanutse byanze bikunze."
Mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda, itegeko rivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, agakatirwa burundu igihe basanze yamuteye indwara idakira.
Iri tegeko naryo ryazamuwe kuri iki kigero hamaze kugaragaza ko iki cyaha kiyongera, bikaba byibazwa igituma abagikora badatinya ibyo bihano nyamara ntako bitakozwe ngo bikazwe ababitekereza barusheho kubitinya.
Abantu bamwe na bamwe ntibahwema kugaragaza ko hakwiye no gukorwa ubushakashatsi ku bakoze ibi byaha hakarebwa niba bidaterwa n’ibibazo byo mu mutwe cyangwa niba babiterwa n’ibiyobyabwenge bafata bikabatinyura kwishora muri ubwo bugizi bwa nabi.















