Urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DR Congo uyu munsi ruratangiza umutwe witwara gisirikare wo kurinda ibirombe, kubahiriza amategeko abigenga, no gukurikirana neza amabuye y’agaciro abivamo.
Rafael Kabengele ukuriye ikigo gishinzwe ‘mine’ yavuze ko uwo mutwe ari igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi mu ntego ze zo kuvugurura uru rwego no kurwanya imicungire mibi y’amabuye y’agaciro. Ikiciro cya mbere cy’uwo mutwe usa n’uwa gisirikare kizaba kigizwe n’abantu hagati (…)
Kuba hari umwanda ugaragara mu karere ka Gasabo, niyo ntandaro yo kuba hakiri indwara y’amavunja. ibi bikomoka mu myumvire y’abaturage cyane cyane mu mirenge y’inkengero y’umugi.
ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 kamena 2018, aho batanze urugero rwa umurenge wa Bumbogo aho bakomeza kwigisha kugira isuku, bakabigira umuco.
Umuyobozi wa karere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yagize ati"nubwo bakanguriwe kugira isuku, guhandura amavunja, nabyo (…)
Umuturage witwa Ruzirabwoba uvuka mu karere ka Nyabihu yabajije Minisititi w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Francis Kaboneka niba Musabimana Odette azashobora kuyobora akarere ka Nyabihu yatorewe kuyobora by’ agateganyo kandi ikigo cy’ Ishuri cya REGA ADEPR kirimo abanyeshuri 600 yayoboraga cyaranenzwe na Minisiteri y’ Uburezi ubwo yagenzuraga ireme ry’ uburezi.
Ni mu kiganiro cyavugaga ku iyegura, iyeguzwa n’ iyirukanwa ry’ abayobozi b’ uturere rimaze iminsi hirya no hino mu gihugu cyatambutse (…)
Itorero intayoberana ryavutse tariki 19/7/2014 rikaba rimaze gukora ibikorwa byishi byimaka umuco nyarwanda harimo kwizihiza ibirori bitandukanye ndetse rikaba rimaze gukora ibitaramo 3 byimbaturamugabo, nyuma yo gushyira hanze indirimbo zakunzwe nabeshi ubu ryabateguriye igitaramo ryise Twambaye ikirezi.
Turi mu isi igizwe n’imigabane myinshi itandukanye, twe tukaba turi mu mugabane wa Afurika,.
Muri africa harimo u Rwanda, rufite umwihariko warwo utasanga ahandi, icyo kirezi twambaye (…)
Ntwari Biziyaremye Nathan wari Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Ireme ry’ibitangazwa mu binyamakuru mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yirukanywe buru mu bakozi ba Leta kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi nk’ uko byatangajwe mu myanzuro y’ inama y’ Inama idasanzwe y’ abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Kamena.
Uwo mwanzuro uvuga ko inama y’ abaminisitiri yemeje “ Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana NTWALI BAZIYAREMYE (…)
Umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza wo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi kuri ubu atwite inda y’amezi atatu yatewe n’umusore wamushukishije igiceri cy’amafaranga ijana y’u Rwanda ,ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bugiye gufasha uyu mwana dore ko yanataye ishuri.
Uyu mwana twahinduriye amazina tukamwita "Claudine" avuga ko yatewe inda n’umusore w’imyaka 23 amushukishije igiceri cy’amafaranga ijana,yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza,ku kigo cya (…)
Perezida Kagame yasabye ko imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu Birunga zikomeza nyuma yaho ibarura rigaragaje ko ziyongereyeho.
Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko imibare y’ingagi ziri mu Birunga kugeza muri Kamena 2016 zari 604 zivuye kuri 480 zabaruwe mu 2010.
Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wagize uruhare muri ubu bushakashatsi watangaje ko ikinyuranyo kiri hagati y’igihe ubushakashatsi bwarangiriye n’igihe (…)
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga amategeko (FFRP), Depite Mutesi Anita, yanenze abakunze kwibaza ku musaruro w’abagore biganje mu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko bangana na 64 % bahora babazwa umusaruro wabo nk’uko Depite Mutesi yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’imitwe ya politiki mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu matora, ku wa 1 Kamena 2018.
Yagize ati “Buri gihe abaza kudusura baba batubaza ngo (…)
Kamili Athanase usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, asimbuye Sewase Jean Claude nawe uheruka kwegura ku buyobozi bw’akarere atamaze n’icyumweru atowe kuri uwo mwanya.
Tariki ya 25 Gicurasi 2018 nibwo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal n’abamwungirije bose begujwe, nyuma y’iminsi itatu Njyanama iraterana itora Sewase Jean Claude ngo ayobore by’agateganyo.
Gusa nawe ku mugoroba wo ku (…)
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore (GMO) rwasabye imitwe ya politiki kuzubahiriza ihame ry’uburinganire mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri 2018.
GMO yagiranye ibiganiro n’imitwe ya politike ku wa 31 Kamena 2018, ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’imitwe ya Politike mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu matora’.
Umuyobozi wa GMO, Rwabuhihi Rose, yagize ati “Twifuza ko abagore n’abagabo bose bazagira (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko indorerezi z’amatora zigera ku 2000 zitegerejwe mu matora y’Abadepite mu Rwanda ateganyijwe ku wa 3 Nzeri 2018.
Amatora y’imbere mu gihugu azakurikirana n’ay’Abanyarwanda baba muri Diaspora bazatorera kuri za Ambasade n’ahandi hateganyijwe ku wa 2 Nzeri uyu mwaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye The New Times, ko imyiteguro y’amatora igeze kure, aho kwandika indorerezi byatangiye.
Yagize (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















