Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.
Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi (…)
Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rega ADEPR mu Murenge wa Jenda, yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu mu gihe cy’inzibacyuho, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018.
Musabimana wari usanzwe ari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Nyabihu yatowe ku majwi 21 kuri 22 angana na 95.5% y’abatoye. Uyu mwanya yari awuhanganiye na Ntirugirimbabazi Jean Marie Vianney ukuriye Urugaga rw’Abikorera muri Nyabihu wagize ijwi rimwe (4.5 %).
Akarere ka Nyabihu kari kamaze iminsi itatu (…)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko nubwo hari benshi b’igitsina gore mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuruta igitsina gabo, bakorewe ihohoterwa abarenga 6000 banduzwa SIDA, abandi basigirwa ubumuga ku myanya ndangabitsina n’Interahamwe.
Ubwo ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018, hibukwaga abagore n’abana bazize jenoside, mu gikorwa cyabereye ku Musozi wa Kayumba, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka (…)
Umuhanda Kigali-Gatuna ntukiri nyabagendwa mu gice cy’ahagana mu mudugugu wa Kagera, mu akagari ka Rwankonjo, Umurenge wa Cyumba ho mu karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru, waridutse ku buryo butunguranye kugeza ubu imodoka ziri gukoresha icyerekezo kimwe.
Ahagana mu ma saa kumi nimwe z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, nibwo uyu muhanda wasenyutse aho byatewe n’inkangu yaturutse ku mvura imaze iminsi igwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Cyakora Uyu muhanda (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije ababyeyi bose, abo mu Rwanda, Afurika ndetse no ku Isi hose umunsi mwiza wabo anasabira umugisha umufasha we Jeannette Kagame.
Buri Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi, u Rwanda rwifatanye n’isi kwizihizwa umunsi wahariwe ababyeyi b’abagore.
Kuri iyi nshuro wizihijwe ejo ku wa 13 Gicurasi 2018, abantu batandukanye berekana urukundo cyane cyane kuri ba mama babo ndetse no ku babyeyi b’abagore muri rusange.
Abinyujije kuri (…)
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 bivugwa ko yakoreraga imirimo y’ubuzunguzayi ahitwa ku makahwa muri Bweramvura mu murenge wa Jabana yasanzwe ku nkengero z’umuhanda mu mudugudu wa Rugoro, akagari ka Karuruma umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho yari yishwe urupfu rukomeje gutera benshi urujijo dore ko kugeza ubu abamuhitanye bataramenyekana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, nibwo uyu mukobwa ugaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka 25 (…)
Ubushinjacyaha ndetse n’ubugenzacyaha butangaza ko hari abana b’abakobwa basambanywa ariko ababasambanyije ntibahanwe kubera ko haba habuze ibimenyetso bibashinja.
Gusambanya abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 ni kimwe mu bibazo bihaganyikishije inzego zitandukanye mu Rwanda, kuri ubu hakaba harakajijwe ibihano ndetse n’ingamba ngo uwahamwe n’icyo cyaha agihanirwe by’intangarugero.
Nubwo bimeze bityo ariko ubushinjacyaha ndetse n’ubugenzacyaha buvuga ko hari abasambanya abana (…)
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, avuga ko iterambere ry’igihugu mbere na mbere riterwa n’abakiyoboye bagikunda kandi baharanira inyungu z’abo bayobora kurusha uko baharanira izabo bwite.
Ibi Hon.Mukabalisa yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko n’Abakozi bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Agira ati “Iyo igihugu kiyobowe n’abagikunda, abanyapolitiki beza (…)
Mu itangazo rivuga ko guharanira impinduka bitangirira mu gikari, bityo Padiri Nahimana Thomas akaba yeretswe umuryango nyuma yo kunanirwa kujya mu Rwanda kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Padiri Thomas Nahimana yakorewe Coup d’Etat nyuma y’igihe kirekire ayobora ishyaka Ishema.
Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera umuyobozi mukuru, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le (…)
Uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu weguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018, Mukansanga Clarisse, yahise atabwa muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu minsi ishije nibwo mu bitangazamakuru hagaragaye inkuru ivuga ko Visi Meya Mukansanga Clarisse yanze kwakira urumuri rw’icyizere ndetse ngo anavuga amagambo atari meza ubwo Akarere ka Nyabihu yari abereye umuyobozi (…)
Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza RIB rwatangaje ko mu kwezi kumwe hakiriwe ibirego 222 by’abana basambanyijwe, imibare igaragaza ko iki cyaha gikomehje gufata indi ntera.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi ubwo habaga inama yateguwe n’impuzamiryango CLADHO ihuriyemo abashinzwe uburezi mu Turere twose tw’igihugu n’izindi nzego zifite mu nshingano kwita ku burenganzira bw’umwana, Umukozi wa RIB, Mukamana Beline yavuze ko ibirego bakiriye bishobora kuba ari bike ugereranyije n’uko (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.



















