Wednesday . 17 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more

Amerika na Iran Bagaragaza Ubushake bwo Kugera ku Masezerano ku Mushinga wa Nuclear

Thursday 12 February 2026
    Yasomwe na

Amerika na Iran baragaragaza ubushake bwo kugera ku masezerano mashya ku bijyanye na gahunda ya Iran ya nuclear,nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Hakan Fidan.

Mu kiganiro yahaye Financial Times, Fidan yavuze ko ari intambwe nziza kuba Amerika igaragaza ko yemera ko Iran ikomeza gutunganya uranium, ariko mu bipimo no mu mbibi byumvikanyweho. Yagize ati: “Ni byiza kubona ko Abanyamerika biteguye kwihanganira itunganywa rya uranium rya Iran Aho rigarukira mu buryo busobanutse.”


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya, Hakan Fidan.

Fidan kandi yagaragaje ko Iran isobanukiwe ko ikeneye kugera ku masezerano na Amerika, mu gihe na Amerika na yo yemera ko Iran ifite aho igarukira itarenza.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri Fidan yihanangirije ko kwagura ibiganiro bikajyana no kuganira ku ntwaro za misile za Iran bishobora guteza umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Yavuze ko guhatira Iran kuganira ku bibazo byose icyarimwe bishobora gutuma n’ikibazo cya Nuclear kidatera imbere, bikaba byanateza indi ntambara mu karere.

Ibi biganiro biri gukurikiranwa n’amahanga , mu gihe impande zombi zishaka uburyo bwo kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati yazo no kwirinda intambara ishobora guhungabanya umutekano w’akarere.

Yvette NIYIGENA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru