Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)

Musanze: Kutagira gare muri santere ya Byangabo biteza impanuka
Musanze: Kutagira gare muri santere ya Byangabo biteza impanuka

Hari bamwe mu baturage bakorera n’abakoresha santere ya Byangabo iherereye mu mu murenge wa Busogo w’Akarere ka Musanze bifuza kubakirwa gare itegerwamo imodoka bikaba biteza impanuka.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo TV, ubwo yageraga muri iyi Santere ya Byangabo aho usanga urujya n’uruza rw’imodoka n’abantu.
Ndagijimana Enock yagize ati: "Turifuza gare hano mu Byangabo, kubera ko hano ni hato cyane; murabona ko ari mu muhanda Bus nini, amataxi yose nihano (…)

424 Shares 4 Comments
Rubavu: Ufite ubumuga bw'ubugufi yabuze inkunga yo kurera abavandimwe be na nyina bose bafite ubumuga
Rubavu: Ufite ubumuga bw’ubugufi yabuze inkunga yo kurera abavandimwe be na nyina bose bafite ubumuga

Nyirarugendo Esperansiya, ufite imyaka 23 utuye Mudugu wa Karambi, mu Kagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba, aratabaza, agatabarizwa n’abaturanyi be kubera ubuzima bushaririye we n’umuryango we babayemo aho ariwe ubazwa byose ngo babone amaramuko ndetse nta n’amahirwe ku mahirwe atangwa na leta ajya amugeraho ngo abashe kubarera.
We n’abavandimwe be babiri na Nyina ubabyara bafite ubumuga icyongeye bakaba batishoboye, ariko ngo barengejwe ingohe n’abayobozi muri gahunda z’itandukanye (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Trump yarahiriye kugarura Amerika ubuhangange bwayo
Trump yarahiriye kugarura Amerika ubuhangange bwayo

Donald Trump, warahiye nka Perezida wa 47 wa Amerika, yagarutse kuri uyu mwanya mu ntego ye asanganywe yo gusubiza Amerika ku buhanganye "Make America Great Again".
Uyu mugabo wavutse ku wa 14 Kamena 1946, yagarutse muri White House ku nshuro ya kabiri, muri manda y’imyaka 4. Manda ya mbere yayikoze kuva 2017 ageza mu 2021 nka Perezida wa 45 wa Amerika.
mu muhango wabereye mu nyubako ya Capitol, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025.
Trump wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains (…)

424 Shares 4 Comments
Musanze: Komite y'Umuryango FPR Inkotanyi yatowe yiyemeje guhangana n'ibibazo bikibangamiye akarere
Musanze: Komite y’Umuryango FPR Inkotanyi yatowe yiyemeje guhangana n’ibibazo bikibangamiye akarere

Abagize komite Nyobozi nshya y’Umuryango FPR Inkotanyi yatowe ku rwego rw’Akarere ka Musanze biyemeje guhangana na bimwe mu bibazo bikibangamiye aka karere, birimo kurwanya igwingira mu bana, umwanda, guta ishuri ku bana n’ibindi.
Byagarutsweho ubwo bari mu nteko nteko rusange y’Abanyamuryango ba FPR INkOTANYI, yabaye kuri uyu Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025. Yanatorewemo komite Nyobozi igiye gukora muri iyi Manda ya Nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Akaba na Chairman (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Rubavu: Robine zarakamye, amazi arabona umugabo agasiba undi
Rubavu: Robine zarakamye, amazi arabona umugabo agasiba undi

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyabisusa, mu Kagari ka Kinigi, ho mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bamaze igihe kirenga umwaka nta mazi arangwa ku ivomero rusange ribarizwa muri uyu mudugu.
Ubwo twagera kuri rino vomera twasanze bigararaga ko ryakamye, kandi bigaragara ko nta mazi ahaheruka.
Nizeyimana Vincent na Ndagijimana Eric, ni bamwe mu baturage bagaragaza ingaruka, bagize zo kubura amazi, bakaboneraho gusaba ababishinzwe gukemura kino kibazo mu maguru mashya.
Nizeyimana (…)

424 Shares 4 Comments
Nyamasheke: Barasaba amazi meza bakareka ibiroha bibatera indwara
Nyamasheke: Barasaba amazi meza bakareka ibiroha bibatera indwara

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karambi ho mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko hari uduce tumwe na tumwe tutarimo amazi meza, bigatuma bavoma amazi mabi kandi abagiraho ingaruka ku buzima bwabo n’abana babo.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu bagitaka kutagira amazi meza bigatuma hari abavoma ibishanga n’imigezi. Abo mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Karambi harimo Akagari ka Kagarama muri aka Karere ka Nyamasheke bavuga ko kuvoma amazi mabi bibatera indwara bagasaba ko bahabwa amazi (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
U Burundi bwemeye ko burimo gupfusha ingabo ku rugamba
U Burundi bwemeye ko burimo gupfusha ingabo ku rugamba

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yemeye ko hari abasirikare b’igihugu cyabo bapfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ngo ntibarwana urugamba rwo guterana indabo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, Baratuza yagize ati “Abasirikare si ukuvuga ko batitaba Imana, bari ku rugamba, ntibaterana indabo. Ibyo byo ni byo twasinyiye, no mu bwogero uranyerera ukagwa, ukitaba Imana. Iyo ugiye ku rugamba, bavuga ko waguye ku rubuga (…)

424 Shares 4 Comments
Nyamasheke: Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze imyaka 17 bategereje ibyangombwa by'inzu bahawe
Nyamasheke: Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze imyaka 17 bategereje ibyangombwa by’inzu bahawe

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko hashize imyaka isaga 17 bategereje ibyangombwa by’ubutaka bw’inzu bahawe ariko bakaba barahebye.
Aba baturage bemeza ko kuba nta byangombwa by’inzu batuyemo bibagirago ingaruka mu bijyanye no kwiteza imbere.
Ni imiryango 17 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batujwe mu mudugudu wa Rugabano, mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa Kagano.
Bavuga ko izi nzu bazimazemo igihe (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Nyagatare: Diregiteri yasibije abana mu gihembwe cya kabiri bahitamo kurivamo
Nyagatare: Diregiteri yasibije abana mu gihembwe cya kabiri bahitamo kurivamo

Hari abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Kabare rwo mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare bavuga ko umuyobozi w’ikigo yabakuye mu mwaka wa gatatu bageze mu gihembwe cya kabiri biga abasaba gusubira mu mwaka wa kabiri ntibishimira icyo cyemezo bamwe bahitamo kureka ishuri.
Abo byabayeho baganiriye na Mamaurwagasabo bavuze ko basoje umwaka wa kabiri bafite amanota yo kwimuka ariko batunguwe nuko umuyobozi w’ikigo aje mu ishuri agasohora abanyeshuri agendeye ku manota (…)

424 Shares 4 Comments
Rubavu: Abanyonzi bakwa amafaranga batazi irengero ryayo
Rubavu: Abanyonzi bakwa amafaranga batazi irengero ryayo

Bamwe mu banyonzi bakorere mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakwa amafaranga y’umurengera ntibamenye icyo akoreshwa, nkaho hari abakwa Frw 25 000, kandi ntagira icyo abafasha nko mu gihe bagize ibibazo.
Aba banyonzi, usibye amafaranga bakwa yo kwinjira mu makoperative, nayo ntibamenye irengero ryayo, bakwa n’ayandi ya hato na hato, ubwabo babona ko ari nk’ubujura.
Bizimana Emmanuel, ni umwe muri bano banyonzi, avuga ko yatswe Frw 25 000, ariko amaze gutanga Frw 12 000, ariko ko nayo atazi (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top

Generic placeholder image

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru