Ku wa Gatanu, ku tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere Karere ka Rubavu, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe n’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Kivu (EAR), mu rwego rwo kwibuka Abakiristo ba Diyoseze ya Kivu n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyigena Drocelle agaragaza amakuba yanyuzemo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho icyo gihe we n’umuryango we (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ku mupaka munini wa Rubavu, Grande Barriere, hinjiye imodoka ziirimo imibiri y’abasirikare ba Afurika uy’Epfo baguye mu mirwano yabahanganishije n’umutwe wa M23 mu rugamba izo ngabo zarwanyemo, nkuko zaje mu butumwa bwa SADC, bwiswe SAMIDRC.
Mu ngabo za SADC, iza Afurika y’Epfo zaguye ku rugamba zigera kuri 14 nubwo abatangaza imibare bagenda bayihindagura. Mbere nabwo batashye indi mirambo y’abaguye ku rugamba nabwo irashyingurwa.
Amashusho (…)
Abanyarwanda barenga 116 batahutse mu gihugu cyabo nyuma yuko mu bice bari barahungiyemo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bigezwemo n’imirwano irimo guhuza M23 n’ingabo za Leta.
Abarimo guhunguka barakirwa ku mupaka wa Rubavu, baraza bavuga ko ari abahunze mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa iyo urebye benshi muri bo uko bangana usanga ari bato, ni abana kandi biganjemo abagore, bishobora kuba bigaragara nk’aho ari abavukiye muri Congo aho ababyeyi babo bari (…)
Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Kinigi, mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, bagaragaza ko babona ifumbire y’intica ntikize ahubwo ugasanga yahawe abahinzi b’ibindi bihingwa nk’ibisheke.
Ubusanzwe iyi fumbire bayihabwa ku bintu no ku kigero umuhinzi akeneye, ariko ubungubu ngo basigaye babona nkeya, ku buryo babona bizabatera igihombo, hanyuma indi isigaye hakaba ubwo igurishwa mu buryo butemewe abandi bahinga indi myaka nk’ibisheke, bakaba ariho bayifumbiza.
Ibi (…)
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe mu karere ka Rusizi bavuga ko babangamiwe n’umuhanda mubi ubahuza n’indi mirenge ku buryo ibyo bacuruza byangirikira mu nzira biturutse kuri uyu muhanda.
Uyu muhanda uhuza imirenge ya Gikundamvura, Butare na Bweyeye ndetse n’igice cy’umurenge wa Nyakabuye. Ni umuhanda abatuye iyi mirenge badasiba gusaba buri uko basuwe n’abayobozi ko wakorwa, aho bagaragaza ko kuba udakoze bituma bagorwa no kugera mu mujyi wa Kamembe, ari naho (…)
Hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muko w’Akarere ka Musanze bavuga ko bakomeje kuba mu icuraburindi ryo kutagira Umurimo w’amashanyarazi kandi amapoto amaze imyaka ibiri ashinze andi arambitse hasi ku muhanda.
Ahari iki kibazo cyane ni mu midugudu hafi ya yose igize Akagari ka Cyogo, mu Murenge wa Muko. Ituwemo n’imiryango yari ihasanzwe hamwe n’indi igera kuri 600 yahimukiye iturutse mu Kagari ka Mbizi mu Murenge wa Kimonyi, ikuwe mu byayo n’ibiza by’imvura byabibasiye. (…)
Imirwano iherutse kubera i Goma muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, DRC, kuwa 26 Mutarama 2025 birabarurwa ko yaguyemo abagera ku 3000.
Ni imirwano yari ku rwego rwo hejuru, cyane ko yagize ingaruka no ku Banyarwanda kuko yatey eimfu z’abagera kuri 15.
Tariki ya 4 Gashyantare, Umuryango w’Abibumbye watanze imibare y’agateganyo ingana n’abantu ibihumbi bitatu (3000) ko ari bo bamaze kubarurwa ko baguye mu mirwano yo gufata Goma.
Umunyamakuru wa RFI wazengurutse ibice bitandukanye (…)
Umuvugizi wa Guverinoma ya DRCongo, PATRICK MUYAYA yatangaje ko abarwanyi na M23 bamaze kubafatana agace kitwa Kalehe gaherereye mu Majyepfo ya Goma ashyira Umujyi wa Bukavu.
Iyi mirwano yubuye nyuma gato y’itangazo Ihuriro AFC/M23 ryatanze tariki ya 03 Gashyantare 2025, rivuga ko rihagaritse imirwano, nyuma kandi yuko abantu bakomeje kwikanga ko igiye gufata n’umujyi wa Bukavu wahungiyemo Ingabo za Leta, igisirikare n’abandi ubwo Goma yafatwaga.
Radio France International yatangaje ko (…)
Kuwa 24 Mutarama nibwo Ihuriro AFC/M23 ryigambye ko Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yishwe arashwe muri Minova, mu gace ka Kasengezi.
Inkuru yaje kwemezwa na Leta ya Congo Kinshasa ndetse Perezida Tshisekedi anashyiraho umusimbura, Maj. Gen. Evariste Somo Kakule.
Maj. Gen. Somo Kakule yatangiye kuyoborera iyi ntara i Beni, hanze y’umujyi wa Goma, usanzwemo icyicaro gikuru cy’iyi ntara.
Ibikorwa bye bya mbere byatangiriye ku kubaka no (…)
Abatuye ku kirwa cya Gihaya kiri mu kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi basaba ko ivuriro ryabo rito (Poste de sante) ryakongera rigakora bigatuma badakora urugendo rurerure kandi bambuka n’ubwato.
Aba baturage bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza mu Mirenge bahana imbibi n’ikirwa batuyemo kandi bafite ivuriro rito, begerejwe ariko hakaba hashize imyaka itari munsi y’itatu ridakora.
Mbarushimana Ezechiel ni umwe mu batuye ku kirwa cya Gihaye (…)
Nyuma y’igihe badahurira ku meza y’ibiganiro ku bibazo igihugu byabo bifitanye, Perezida Paul KAGAME na mugenzi we wa DRCongo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo bagiye guhurira mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC n’uwa SADC.
Ni inama yasabwe cyane n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC, ubwo baheruka mu nama ya 24 idasanzwe yabaye mu cyumweru gishize, banzura ko bagomba gusaba Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC kuzahura bakaganira ku muti (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.





















