Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Perezida Kagame yavuze "Inyoroshyo" ku musoro ku butaka uri kuvugisha benshi mu gihugu

Monday 21 December 2020
    Yasomwe na

Perezida Kagame Paul yijeje Abanyarwanda by’umwihariko abavuga ko baremerewe no kwishyura umusoro ku bukode bw’ubutaka uherutse kuvugururwa mu 2018, ukava ku mafaranga 0-80frw/m2 ukagera kuri 0-300/m2, avuga ko bigiye gukurikiranwa hagashakwa habaho inyoroshyo ku bo bigaragara ko ikwiye.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020 asubiza ibibazo by’abaturage babajije bitandukanye mu kiganiro ubwo yari amaze kugeza ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze mu mpera z’umwaka wa 2020 utarabereye mwiza isi n’u Rwanda rurimo kubera icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa by’ubukungu n’iterambere.

Umukuru w’Umudugudu wo mu Rugando wabajije iby’imisoro iremereye abaturage i Kigali

Kagame yabwiye umuturage wabajije ikibazo cy’umusoro w’ubukode bw’ubutaka wiyongereye, ko bidakwiye kumvikana ko umusoro ku bukode bw’ubutaka ugiye kuvaho, ahubwo hakwiye kurebwa icyakorohera benshi kurusha.

Ati “Nagira ngo yumve ko bugira ubukode; bugira n’umusoro ku bijyanye n’ubukode nyine. Icyo gihe rero umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi kurushaho.

Nanone ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo avuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uburyo inyoroshyo yabaho, nyine wenda twakoroshya hari abo bizashobora kunanira, ubwo icyo gihe haba ubundi buryo kuri uwo muntu byananiye ariko twabanje kugerageza. Tuzagerageza tubikurikirane.”

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yemereye Perezida Kagame ko ikibazo bakizi kandi kiri gukurikiranwa.

Yavuze ko bagaragaje ko imisoro mishya yo ku butaka ibahenze byatangiye gusuzumwa.

Ati “Twatangiye isuzuma, ari Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse n’inzego z’ibanze, gusuzuma ikibazo twarabitangiye kugira ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hafashwe n’uburyo bwo korohereza abasora.

Ikigo k’imisoro n’amahoro gitanga amatangazo ko kwishyura byongerewe igihe, cy’amezi atatu, ndetse ko n’abashaka bashobora gusora no mu byiciro bitandukanye kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gatatu ariko n’isesengura ry’ikibazo mu buryo bwimbitse nabyo byaratangiye.”

Ibiciro bishya by’umusoro ku bukode bw’ubutaka byavuguruwe mu 2018 ariko byari bimaze igihe bitavugwaho kuko abarebwa nawo bari bataratangira ku wishyura ngo bagaragaze niba ubaremereye cyangwa hari icyo bifuza wakorwaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru