Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Macron yakubiswe urushyi n’umuturage mu ruzinduko rwe

Tuesday 8 June 2021
    Yasomwe na

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi ku itama rurumira ubwa wa mugani w’Abanyarwarwanda, n’umugabo ubwo yarimo gusuhuza abaturage mu Majyepfo y’Ubufaransa.

Amashusho y’urwo rushyi yasakaye kuri uyu wa Kabiri, binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter rw’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, agaragaza ubwo Perezida Macron yegeraga abaturage agira ngo abakore mu ntoki, umugabo umwe mu bari imbere ku ruzitiro rwatandukanyaga Perezida n’abatueage yashushe n’ujya kumwo ngorera ijambo, Perezida nawe amufata ku kaboko nk’uwamwiahimiye hanyuma uwo mugabo ahita amukubita urushyi.

Ako kanya abari bamurinze (Gendarmerie PSIG) bahise batabara, bakiza Perezida hanyuma uwo mugabo atabwa muri yombi.

Perezida Macron yari yambaye ishati y’umweru n’ipantalo y’umukara, karavate y’umukara n’agapfukamunwa k’umukara.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru