Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Museveni yongeye kwikoma abatinganyi

Monday 10 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yavuze ko abantu b’abatinganyi bari mu buyobe kuko bitandukanyije na kamere.

Yavuze ko basingijwe n’imiryango itari iya leta batwarwa n’amadolari y’abazungu.

Yagize ati: “Abo bantu bo mu miryango itari iya leta iba yahawe amafaranga n’abazungu baratubwira ngo habaho uburyo bwo kubaho bubiri, ngo hari uburyo busanzwe n’ubundi bubangikanye gusa twebwe si uko tubusobanura.”

Museveni yanavuze ko abatinganyi bahozeho muri Uganda nubwo bafatwaga nk’abayobye, ariko ngo ntibicwaga kuko hari n’uwigeze kuba umuyobozi kandi yakoze ibintu byiza.

Yakomeje avuga ko hari n’uwigeze kuba Umwami.

Ati: "Ntawabishe gusa ntanuwabasingije kuko bitigeze bifatwa nk’ibintu bisanzwe cyane ko byafatwaga nk’ubuyobe, byafatwaga nk’ibyitandukanyije na kamere bifatwa nk’ubuyobe."

Ibi Museveni abivuze kandi mu gihe mu gihugu cye hakomeje inkundura y’abashaka ko hatorwa itegeko rirengera abaryamana n’abafite ibitsina biteye kimwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru