Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida Ndayishimiye yavuze uko yirukanye mashitani

Wednesday 27 March 2024
    Yasomwe na

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ukwizera yari afite ari ko kwamufashije kwirukana aya mashitani.

Yabitangaje kuri uyu wa 26 Werurwe 2024, ubwo yari mu isengesho ryo ku rwego rw’igihugu ryabereye mu ntara ya Bujumbura.

Yagize ati “Yezu ati ‘Umunsi mwagize ukwemera kungana n’akabuto ka Sinapi, muzabwira umusozi ngo uveho, uveho’. Ibyo murabyemera?”

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje ati “Njyewe maze gusengera umuntu urimo ishitani rimuvamo. Ndababwiza ukuri. None njyewe nareka kwemera nte, maze gusengera umuntu urimo ishitani rikamuvamo? Yesu na we yari yavuze ati ‘Harimo amashitani akomeye, bisaba kwisonzesha no gusenga cyane’. Niba utemera, ni zeru. Usabwa kwemera kandi ukizera.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko bifuza ko igihugu cyabo kizaba cyifashije mu 2040, ariko ko kubera kwizera no kwemera, abona bazabigeraho mu 2030, kandi kikazaba cyarateye imbere mu 2040, aho kuba mu 2060 nk’uko biri mu ntego.

Ati “Ibi muvuga ngo icyerekezo, ntihazongere uvuga ngo ni ibyanjye. Ni Imana iba yatanze ubutumwa, mwanze kubwakira, ntibiba. Ndagira ngo mbabwire, ibyo 2040 muvuga, njyewe mbibona mu 2030. Mu 2060 njyewe mbibona mu 2040.”

Perezida Ndayishimiye ni umuyoboke wa Kiliziya Gatolika. Kimwe na Pierre Nkurunziza wamubanjirije ku butegetsi, bagaragaje ko kugira ngo igihugu cyabo kigere ku iterambere bifuza, bagomba kukiragiza Imana mu buryo buhoraho.

Perezida Gen. Evarist Ndayishimiye n’umugore we bakunze kugaragara mu bikorwa byo gusenga cyane

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru