Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Tchisekedi yabujije ba Ambasaderi kongera kurenga Kinshasa nta ruhushya

Thursday 25 February 2021
    Yasomwe na

Perezida Felix Tshisekedi yafashe umwanzuro wo kubuza bahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kimwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu, ntibazongera kuva i Kinshasa bajya mu zindi ntara z’igihugu batabimenyesheje inzego zibishinzwe.

Byemejwe n’inama ishinzwe umutekano yayobowe kuri uyu wa kabili na Perezida Felix Tshisekedi nyuma y’iyicwa ry’Amabasaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio.

Minisitiri Jean Bosco Lubuga Sebishimbo, ushinzwe ubutegetsi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabwiye VOA dukesha iyi nkuru ko icyemezo cyafashwe ngo abantu bakomeye nka bariya ejo cyangwa ejobundi be kuzongera guhura n’amakuba nk’ariya.

Ati "Leta yafashe icyemezo ko amabasaderi cyangwa uri muri urwo rwego mbere yuko ajya hanze ya Kinshasa abimenyesha minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugirango umutekano we urindwe, kandi yagera aho agiye akabibwira inzego z’ubuyobozi ngo umutekano we witabweho.”

Akomeza avuga ko uyu amabasaderi ngo ubwo yafataga inzira ye kwerekeza i Rutshuru ava i Goma inzego z’umutekano zitari zibizi ku buryo byari gufasha ko acungirwa umutekano.

Yungamo ko yishwe n’amabandi atandatu yarasanye n’ingabo n’abacunga pariki y’ibirunga, birukanse mu bihuru bari kubareba, barabanje barabashimuta we babajyana mu ishyamba aho babarasiye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru