Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Police yerekanye abantu 43 barenze ku mabwiriza ya COVID-19 barimo abafatiwe mu birori abandi batwaye banyoye ibisindisha

Monday 16 August 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Polisi y’u Rwanda yeretse itangamakuru abantu 43 barenze ku mabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza coronavirus, barimo 37 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha abandi 6 bafashwe bari mu birori biremewe muri ibi bihe.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yabwiye itangamakuru ko bafashwe kuva ku wa Gatandatu kugeza mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, asobanura ko bisa n’ibigaragara ko abantu bafite ukundi batangiye gutekereza kwitwara nyuma y’ibi bihe hatangiye kurekurwa imirimo imwe n’imwe.

Yakomeje agira ati "Tukaba tuvuga rero ko ibi bintu biremewe, amabwiriza agomba kubahirizwa, amategeko agomba kubahirizwa...agomba kubahirizwa kuko icyo abereyeho ni ukugira ngo abarinde, birinde kwandura no gukwirakwiza kino cyorezo cyane cyane ko cyabazahaza cyangwa kikabahitana ariko icya kabiri ni uko niyo babigiyemo barenga ku mategeko, n’amategeko rero abereyeho kugira ngo abarinde.

CP Kabera yasabye abantu ko aho gufatwa ngo uhindukire ugaragaza ko utewe ipfunwe n’ibyo wakoze ukwiye kurigira mbere, ukubaha amategeko agamije kukurinda.

Abafashwe batwaye basinze bo bakurikiranyweho ibintu bibiri, kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 no gutwara ikinyabiziga wasinze warengeje igipimo cya alukolo utagomba kurenza ku batwara ibinyabiziga.

Abafashwe Bose barabanza kwishyura ayo gupimwa coronavirus bishyure ikiguzi cy’iyo serivisi banahanirwe ikosa bakoze kuko hari ibihano byaryo biteganyijwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru