Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Polisi yerekanye abakobwa 14 n’abahungu 2 bafashwe bari mu birori binyuranyije no kwirinda COVID-19

Wednesday 23 December 2020
    Yasomwe na

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abakobwa 14 n’abahungu babiri bafatiwe mu birori bisanzwe biba nta rusaku, bizwi nka "Silent Disco" bari kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo, bose bakaba kurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukuboza 2020.

Aba bakobwa, urebye ni bo bikozeho, kuko baherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza bari mu birori bya Silent Disco, ibintu bitavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kubakurikirana bitangira ubwo.

Aha ibirori byari birimbanyije kuri abo bari b’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bantu bose uko ari 16 bafashwe kubera ko bakoreye ibirori mu rugo kandi binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP KaberaJohn Bosco yavuze ko bose bacibwa amande ya 25,000Frw kuri buri uwme, naho uwateguye ibi birori akazacibwa amande ya 200 000 Frw.

Ifoto z’urwibutso bashyize hanze nyuma bisa nkaho ari zo zabakozeho

Buri umwe aracibwa amande ya 25 000 Frw

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru