Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

RBC :Yasobanuye uko COVID ivurwa igakira kandi nta muti wayo uraboneka

Wednesday 29 April 2020
    Yasomwe na

Yanditswe na Scovia Mutesi

Icyorezo cya koronavirusi gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye ku isi harimo n’u Rwanda, henshi humvikana imibare y’abapfuye n’abakize ariko kugeza ubu nta muti nta rukingo. Ku wa gatatu tariki ya 29 mata 2020, imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima yagaragazaga ko mu banduye iki cyorezo bagera kuri 225, muri bo hakize abagera 98 bakaba barakize. Ibibazo, amatsiko n’impungenge ni byinshi mu bantu bibaza uburyo iyi ndwara ikira, nyamara nta muti.

Mamaurwagasabo yaganirije bamwe mu baturage ku cyo batekereza ku gukira kw’iki Koronavirusicyorezo cya Koronavirusi. Mugabonake John, utuye mu karere ka Gasabo atekereza ko ari amayobera kuvuga ko umuntu yakize nta muti. Yagize ati “Ese ko bavuga ngo nta muti none ngo umuntu yakize jyewe mbifata nkaho banze kutubwira ko umuti uhari. None se baba bakizwa niki?”

Uwitwa Nyirangabo na we yibaza uko abarwayi ba Koronavirusi bakira nta muti.Aribaza ati “ko numva bavuga ngo bakize mu by’ukuri ikibavura ni iki kandi nta muti uriho? Ni urujijo, birashoboka ko umuti uhari ahubwo ari muke aricyo gituma bavuga ngo tugume mu rugo ko twanduye turi beshi ntabwo babona utuvura twese”.

Coronavirusi ikira ite kandi nta muti?

Dr Menelas Nkeshimana umugamga mubitaro bya CHUK akaba ari no mu itsinda rishizwe gukumira icyorezo cya Koronavirusi, aherutse gutanga ikiganiro kuri televiziyo y’igihugu, avuga ko nta muti wayo ariko havurwa ibimenyetso byayo.Yagize ati “Umurwayi wa covid-19 aba afite umuriro, umutwe, inkorora, guhumeka nabi; ibyo byose turabivura kandi bisanzwe bikira iyo umutu amaze kubikira turapima tukareba niba akigaragaza ya vurusi, iyo ntayo afite twongera kumupima nyuma y’amasaha makumyabiri 24 tugamije kureba ko yakize. Ni bwo twemeza ko yakize bivuga ko twavuye bya bindi byacaga imbaraga umubiri ukirinda kandi akaba atakwanduza abandi”.

Ese uwakize ashobora kongera kwandura?

Muri icyo kiganiro Dr Nyamusore José umuyobozi w’ishami rishijwe kurwanya indara z’ibyorezo muri RBC yavuga ko nta muti nta rukingo ariko abantu bashobora gukira kuko havurwa ibimenyetso byakwita nk’ibyuririzi iyo bikize umubiri ukerekana ko nta virusi uba ukize. Yagize ati “kuvuga ko wakize ntibivuaga ko utakongera kwandura Koronavirusi kuko nta rukingo uba wahawe uhuye n’undi muntu uyifite yakongera akakwanduza bivuze ko n’uwakize agataha akwiye gukomeza ingamba zo kwirinda”.
Dr José akomeza asaba abantu gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza bahabwa kuko kugeza ubu ni bwo bwirinzi bushoboka.

Nubwo ntamuti uraboneka ariko ibihugu bitanduka kw’isi bikomeje gushaka umuti nka Madagascar n’abandi bashakashatsi bakomwje kugerageza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru