Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Abagore batwite n’abonsa ntibemerewe urukingo rwa COVID-19

Tuesday 9 March 2021
    Yasomwe na

Ikigo k’Ikiguhu cy’Ubuzima RBC cyatangaje ko ababyeyi batwite n’abonsa batari mu bagomba guhabwa urukingo rwa coronavirusi mu buryo bwihutirwa.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko kugeza ubu nta bushakashatsi bwigeze bukorwa kuri ibyo byiciro ngo hamenyekane niba nta ngaruka urukingo rwatera uruhawe atwitse, yonsa kimwe no ku mwana ubwe.

Mu minsi mike isi isigaye itangiye gukingira abaturage, ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda byahereye ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura coronavirusi kurusha abandi barimo abakora kwa muganga, abakora muri gahunda zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo n’abakuze kimwe n’abafite indwara zikomeye zigabanya ubudahangarwa rw’umubiri.

Ababyeyi barimo abatwite n’abonsa bisanga muri iyo mirimo, barimo n’abarimu, ntibabura gusaba ko nabo bakingirwa kuko bafite ubwoba bwo kwandura byoroshye bitewe no guhura n’abantu benshi mu kazi ka buri munsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru