Bamwe mu bahinzi b’inanasi bo mu murenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutabona imbuto nziza zo gutera z’inanasi kubera uburwayi bwibasiye iki gihingwa muri aka gace, mu gihe ari igihingwa ubusanzwe cyaheraga cyane.
Ndahimana François utuye mu kagari ka Karambi avuga ko ubusanzwe bezaga inanasi cyane ariko ubu ngo zafashwe n’uburwayi bwo gutukura, izamaze gufatwa avuga ko bazirandura ariko bakabura izindi nziza zo kuzisimbuza kuko naho bazisanze basanga nazo zirwaye.
Agira ati “Dufite ubutaka bwo kuzihingaho ariko ntitukibona amafaranga zararwaye turasaba ubuyobozi yaba akarere ,yaba Intara badufashe tubone imbuto nziza z’indobanure dukomeze duhinge naho ubundi ubutaka bubereye aho»
Ni ikibazo kandi kinavugwa na Twagirayezu Kosima, umuyobozi wa koperative y’abajyanama b’ubuzima ihinga inanasi muri uyu murenge, avuga ko bafite hegitari enye n’igice zihinzeho inanasi izitarwaye ngo zirera ariko ngo bahura n’igihombo cyo guhora bagura imbuto bazihinga bagasanga nazo zirarwaye.
Ati “Nka koperative yacu usanga duhora tugugra imbuto mu baturage twamara kuzitera tugasanga zirarwaye ,tukarandura tugashaka izindi nabyo ugasanga ni kimwe ,kubera igihombo cyo guhora tugura dutera turandura twifuza ko akarere kadufashe kubona imbuto nziza zitarwaye tukongera tugahinga kuko zitararwara nta kibazo twari dufite twarezaga cyane»
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko akarere kagiye kubafasha kubona izindi mbuto kuko bafite umufatanyabikorwa uzatunganya umutobe w’inanasi muri uyu murenge kandi ngo akaba atatunganya inanasi zitizewe.
Agira ati “Ni uruhare rwacu nk’akarere kubabonera imbuto tugiye kuzibashakira ariko na none turasaba ko abakozi bacu baba abo ku karere cyangwa abo ku mirenge bajye bashishikarira gushaka amakuru mu baturage be kujya bakoresha ubwo buryo butabafasha.»
Abahinzi bavuga ko ikibazo bakigejeje ku mukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wabo wa Kabagari akabasubiza ko ari ubutaka bwamaze gusharira ngo azabashakira ishwagara n’amafumbire yo gushyiramo icyakora bavuga ko batarabibona bacyibitegereje.

















