Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Real Madrid:Zinedine Zidane wari umutoza yasezeye ku mirimoye

Thursday 31 May 2018
    Yasomwe na

Umufaransa watozaga ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane asezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe nyuma yo kubaka amateka yo kuba ari we mutoza wa mbere utwaye Champions League eshatu mu ikipe imwe kandi yikurikiranya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu zidane yatangaje ko yeguye kubera abona ko ibyo yagezeho bishobora guhinduka mu minsi iri imbere.

Zidan ati, “Ndi umuntu ukunda intsinzi, naremewe gutsinda niyo mpamvu ibyo nkoze mu myaka itatu ari byiza bityo nkaba ntifuza kuba nakambarira ibicocera aho nambariye inkindi.”

Zidane yakomeje avuga ko yishimiye ibihe byiza yagiranye n’abakinnyi b’ikipe ya Real Madrid ariyo mpamvu abifuriza ibyiza mu minsi iri imbere gusa we ngo nyuma yo gusanga mu myaka iri imbere ashobora kudakomeza kwitwara neza muri iyi kipe yahisemo kwegura.

Zinedine Zidane w’imyaka 45 yavukiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Marseille kuwa 23 Kamena 1972, yakuranye impano yo gukina umupira w’amaguru akaba amaze no kwerekana ko ashoboye no kuwutoza abandi bakinnyi.

Yatangiye kugaragaza ko afite impano y’umupira ubwo yakinaga mu ikipe ya US Saint Henry ari naho yatangiriye gusa atangira gukina mu ikipe y’abakuru mu 1989-1992 ubwo yakiniraga ikipe ya Cannes.

Yavuye muri iyi kipe yerekeza mu ikipe ya Bordeaux yakinnyemo imyaka ine ahita yerekeza muri Juventus mu Butaliyani ariho yavuye yerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Urugendo rwe rwo gutoza yaruhereye muri Real Madrid Castilla (Ikipe y’abato ya Real Madrid) yayitoje kuva 2012 kugera 2016 ubwo yahabwaga ikipe y’abakuru nyuma yo kunanirwa kwa Ancelotti na Benitez.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru