Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu icyamamare muri muzika ku isi (William Leonard Roberts ) uzwi ku mazina nka Rick Ross nibwo yasesekaye mu mujyi wa Nairobi, agiye kuhakorera igitaramo.
Uyu muraperi Rick Ross ukunze gukorana indirimbo n’ibyamamare muri muzika byo muri Africa, nk’indirimbo yakoranye na P-Square Beautiful Onyinye ndetse akaba anaherutse gukorana na Diamond wo muri Tanzaniya indirimbo yitwa Waka, kuri ubu ari kubarizwa muri Kenya mu murwa mukuru I Nairobi.
Yaje mu gihugu cya Kenya aherekejwe n’itsinda ry’abamucungira umutekano ndetse n’inyungu ze n’abandi bakora mu nzu itunganya muzika ya MMG( May Back Music Group ), Dj we n’itsinda rimucurangira.
Rick Ross akaba yatumiwe na Radio ikomeye aha mu gihugu cya Kenya yitwa NRG Radio, ndetse iyi ikaba ibaye inshuro ye ya kabiri ageze muri aka karere ubwo yaherukaga yarari muri Tanzania mu mwaka wa 2012 ubwo yakoreye igitaramo gikomeye I Dare Salaam
Rick Ross agomba kuririmbira mu gace ka Carnivore kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mata 2018, iki gitaramo cye gitegerejwe n’abantu benshi cyane bakunda umuziki cyane ko mbere y’uko ataramira Abanya-Kenya hari abandi bahanzi bo muri Kenya barimo Khaligraph, Camp Mulla, Fena Gitu ndetse na Nyashinski, bazabanza gususurutsa imbaga y’abantu bazaba bitabiriye iki kirori ku munsi w’ejo.






















Ibitekerezo
W3authors 2 May 2018, 18:06
that is good, i like that man for real