Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rigathi Gachagua yemeje ko bagerageje kumwicira mu rusengero

Monday 26 January 2026
    Yasomwe na

Gachagua, wirukanwe ku mwanya wa visi perezida mu 2024 binyuze mu rubanza rwo kumweguza, yavuze ko igico cy’abapolisi bataye umurongo bateye mu rusengero rwo mu mujyi wa Othaya, mu ntara ya Nyeri kari rwagati mu gihugu, bakoresheje amasasu n’imyuka iryana mu maso.

Nta gihamya atanze, yashinje uwahoze ari inshuti ye akaba ari na Perezida wa Kenya William Ruto, kuba ari we wategetse igabwa ry’icyo gitero.


https://x.com/rigathi/status/201534...


Ruto nta cyo yari yatangaza ariko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kipchumba Murkomen yamaganye urwo rugomo, avuga ko rutakwihanganirwa.

Polisi yavuze ko iperereza ryatangiye, yongeraho ko nta bantu bakomeretse batangajwe.

Amakuru yahawe polisi agaragaza ko umwiburungushure ushyirwamo imyuka iryana mu maso wajugunywe mu rusengero rw’Abangilikani rwa St Peter’s Anglican Church saa tanu z’amanywa (11:00) zo muri Kenya (saa yine z’amanywa zo mu Rwanda no mu Burundi), bidobya amasengesho.

Polisi yongeyeho ko amakuru avuga ko imodoka nyinshi zangiritse mu mbuga y’urwo rusengero, yinginga ababibonye ngo bayihe amakuru.

Gachagua, umucuruzi w’umuherwe ukomoka mu karere ka Mount Kenya, kitiriwe umusozi wa mbere muremure cyane muri Kenya, kari rwagati mu gihugu, ubu unenga bikomeye Perezida wa Kenya, yavuze ko itsinda ry’abamucungira umutekano ryamuherekeje rimujyana ahatekanye.

Ruto na Gachagua batowe mu mwaka wa 2022 ku itike imwe bari bahuriyeho - ndetse ubwo bufatanye bwabo bwafashije Ruto gutsinda binyuze mu gukusanya amajwi mu karere ka Mount Kenya, igicumbi cy’abo mu bwoko bw’Abakikuyu, ba mbere benshi cyane mu batora bo muri Kenya.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru